Yegujwe kubera inzoga
Uyu mugore witwa Kiritapu Lyndsay Allan bakunda kwita Kiri Allan ufite imyaka 39 yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’ubutabera nyuma yo kumupima bagasanga yanyweye inzoga zirengeje igipimo. Uwo mugore akaba ari n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya New Zealand.
Kiri Allan yeguye ku mwanya we nyuma yo gupimwa inzoga bagasanga yanyweye izirengeje igipimo cyemewe, kubera impanuka yabereye mu murwa Mukuru Wellington mu ijoro ryo kucyumweru ndetse akaba ariwe wayiteje.
Uwo mugore agomba no gukurikiranwa n’ubutabera yari ayoboye bumushinja uburangare mu gutwara no kubangamira abapolisi mu gihe bamufata. Impanuka ashinjwa guteza nta muntu yahitanye cyangwa ngo akomereke.
Nyuma y’iyo mpanuka Minisitiri Kiri yafunzwe na Polisi yamumaranye amasaha ane. Nubwo yarekuwe urukiko ruzakomeza kumukurikira ndetse agomba kurwitaba akisobanura ku byaha ashinjwa.
Minisitiri w’intebe Chris Hipkins, mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru yatangaje ko Kiri Allan, ariwe wafashe icyemezo cyo kwegura ku bushaka.
Yagize ati: “Yabonye ko kuguma mu mwanya wa minisitiri bidashoboka, nka minisitiri w’ubutabera mu gihe arimo kuregwa ibyaha.”
Kiri Allan mu itangazo yashyize ahagaragara uyu munsi mu gitondo yavuze ko nubwo yeguye ko azakomeza mu Nteko Ishinga amategeko kandi azashobora gukurikurikirana ibibazo bimureba.
Uwo mugore mu kwezi gushize wari watandukanye n’umugabo we bafite umwana umwe, yahabwaga amahirwe yo kuzaba Minisitiri w’Intebe.
Yari umuntu ukunzwe mu ishyaka Labour Party ryaherukaga kuyobora Guverinoma muri Mutarama uyu mwaka ubwo uwari Minisitiri w’Intebe uribarizwamo yeguraga kuri uwo Mwanya iryo shyaka rishaka kuzisubiza mu matora azaba mu Ukwakira uyu mwaka.
Ivomo: ABC.NET.AU