Imikino

Uwari umutoza wungirije muri APR Fc Dr Nabyl Bekroui yamaze gutandukana nayo

Dr Nabyl wari umutoza wungirije mu ikipe ya APR Fc yamaze gutandukana nayo, nyuma yaho haribyo batumvikanyeho bijyanye no kuba yakongera amasezerano muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Mu minsi yashize byagiye bivugwako uyu mugabo Dr Nabyl atumvikanaga n’umutoza mukuru w’iyi kipe Adil Erradi,aho byashobokaga ko uyu mutoza wungirije yari agiye gutandukana na Apr fc mbere y’uko shampiyona ishyirwaho akadomo itarangiye igabahabwa igikobwe bitewe na Coronavirus.

Uyu mugabo ukomoka muri Maroc yatangajeko iminsi ye mu ikipe y’ingabo z’igihugu yayishyizeho akadomo, aho atigeze ashobora kongera amasezerano nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka yari yarasinye.
Yagize ati: “Ntabwo nzongera amasezerano, nzava mu Rwanda mu mpera z’ukwezi. Ntabwo nzi niba Adil azahaguma ariko njyewe ntabwo nzahaguma byarangiye”.

Dr Nabyl Bekroui afite ibigwi bikomeye mu bijyanye no kongerera abakinnyi ingufu ndetse na siyanse ya siporo aho yaciye mu makipe nka Bayern Munich yo mu Budage, Benevento yo mu Butaliyani, ikipe y’igihugu ya Marooc n’amakipe ya Fus Rabat na RS Berkane yo muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button