Fulgence Kayishema wari nimero ya mbere mu bashakishwa ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe kinini yihisha ubutabera.
Fulgence Kayishema yatawe muri yombi ku wa Gatatu nyuma ya Saa Sita mu gikorwa inzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo zakoze zifatanyije n’Ubushinjacyaha bukuru bwa IRMCT.
Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, yagize ati “Fulgence Kayishema yari yaratorotse imyaka irenga 20. Ifatwa rye ryemeza ko amaherezo azakurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha aregwa.”
“Itsembabwoko ni cyo icyaha gikomeye muri kamere y’ibyaha mu bantu. Umuryango mpuzamahanga wiyemeje ko abarikoze bazakurikiranwa kandi bagahanwa. Iri fatwa ni uburyo bufatika bwerekana ko gukurikirana abanyabyaha bidahagarara kandi ko ubutabera buzakorwa, nubwo byatwara igihe kingana iki.”
Yavuze ko iperereza ryimbitse ryatumye ifatwa rya Kayishema rishoboka ryanyuze mu bufatanye bwa Afurika y’Epfo hamwe n’itisinda ryashyizweho ryashyizweho na Perezida Ramaphosa kugira ngo rifashe itsinda rya IRMCT gukurikirana iyi dosiye.
Yashimye kandi inzego zishinzwe iperereza zo mu gace ka Eastern Cape muri Afurika y’Epfo, Interpol yo muri icyo gihugu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ya Afurika y’Epfo.
Ati “Ubuhanga bwabo budasanzwe, gukomera n’ubufatanye byari ingenzi kugira ngo iyi ntsinzi igerweho.”
Yashimiye kandi inzego zo mu bihugu birimo Eswatini, Mozambique ndetse n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda hamwe n’ibihugu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’u Bwongereza ku bufasha batanze.
Ati “Ifatwa rya Kayishema ryongeye kwerekana ko ubutabera bushobora kuboneka, uko ikibazo cyaba kimeze kwose, binyuze mu bufatanye hagati y’inzego mpuzamahanga n’inzego zo mu bihugu zishinzwe ubugenzabyaha.