Amakuru

Uwahoze ayobora Congo Kinshasa Joseph Kabila yabwiye Perezida uriho Felix Tshisekedi ko igihugu kitazubakwa n’intagondwa

Muri Congo Kinshasa hakomeje kuvugwa ikibazo cya Minisitiri w’ubutabera Celestin tunda ya Kasende,gikomeje guteza umwuka mubi mu ihuriro riri ku butegetsi, nyuma yaho uyu mugabo atawe muri yombi gusa akaza kurekurwa, gusa akabuzwa kwitabira inama y’Abaminisitiri ndetse agasabwa kwegura.ibi byatumye byatumye kuri uyu wa kane perezida Tshisekedi agirana ibiganiro na Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu.

Perezida Tshisekedi yabonaniye n’uwo yasimbuye, Joseph Kabila, i N’sele, mu burasirazuba bwa Kinshasa mu gihe mu ihuriro riri ku butegetsi hakomeje kugaragara umwuka mubi w’urwikekwe. Kuba nta tangazo na rimwe ryashyizwe ahagaragara nk’uko byari bisanzwe, byatumye urubuga POLITICO.CD rushakisha amakuru y’ibyaba byavugiwe muri ibyo biganiro, byahuje abo banyapolitiki bombi, mu bundi buryo.

Iyi nama yabaye mu bihe by’impagarara. Umukuru w’Igihugu yifashishije ijambo rye, yavuze ku munsi igihugu cyizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bwa RDC kugira ngo yongere abyumvikanishe.

Perezida Tshisekedi yarwanyije imishinga itatu y’amategeko ataravuzweho rumwe ya FCC, ariko kandi anamagana imyifatire y’abayobozi bakomoka mu ihuriro rya Joseph Kabila nka Minisitiri w’Intebe wungirije wa RDC akaba na Minisitiri w’Ubutabera, Célestin Tunda ya Kasende, uherutse gutabwa muri yombi ku wa Gatandatu, itariki 27 Kamena 2020 I Kinshasa bisabwe n’Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rw’iremezo akaza kurekurwa, ariko ibi bikaba byararushijeho kuzamura amakimbirane hagati y’impande zombi.

Kubura gushyira mu gaciro

Niba ibikubiye mu kungurana ibitekerezo kwabo bitashyizwe ahagaragara burundu, Félix Tshisekedi na Joseph Kabila, nk’uko ababegereye babisobanura, byibuze bemeranyije ko “ari ngombwa gukomeza ubumwe”. “Perezida Joseph Kabila yabisobanuye munama nyinshi yagiranye n’umukuru w’igihugu. Yamuburiye kurwanya intagondwa: iki Gihugu ntikizubakwa n’intagondwa, yarabimubwiye kandi turizera ko Umukuru w’igihugu atazemera ko igihugu gifatwa bugwate n’intagondwa “, uyu ni umwe mu bayobozi ba FCC.

Nk’uko amakuru uru rubuga rwabashije kubona abyemeza, ngo abategetsi bombi bamaganye “kudashyira mu gaciro” kw’intagondwa ku mpande zombi. Biteganyijwe ko ihuriro ry’impande zombi riri ku butegetsi rizashyira hamwe “uburyo” bwo gukemura amakimbirane hagati y’abayoboke ba CACH na FCC, mu gihe Félix Tshisekedi na Joseph Kabila na bo bemeye “kunoza itumanaho ryabo” mu micungire ya buri munsi y’ubumwe.

Yakomeje agira ati: “Abayobozi bakuru bombi bongeye gushimangira ubushake bwabo bwo gutsinda kw’ihuriro. Bahamagariye buri ruhande gushyira ubushake bwo gutsinda kw’urwo rugaga, ari nako gutsinda kw’igihugu. Ariko Umukuru w’igihugu yanamaganye kutavugisha ukuri kw’inshuti zacu zo muri FCC, “ibi bikaba byavuzwe n’umwe mu begereye Perezida Felix Tshisekedi.

Nyuma y’umunsi umwe ariko inama ibaye, amakimbirane yongeye kugaragara, cyane kubera Minisitiri w’ubutabera, Célestin Tunda. Amakuru aturuka muri Perezidansi avuga ko kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 3 Nyakanga, yabujijwe kwitabira Inama y’abaminisitiri. “Umukuru w’igihugu yavuze ko yasabye ko yegura. Yavuze kandi ko ibi yabimenyesheje perezida w’icyubahiro Joseph Kabila ,” ibi bikaba byatangajwe na minisitiri wo mu ihuriro CACH.

Amakuru agera kuri POLITICO.CD akaba yemeza ko itangazo rya nyuma ku nama ya Perezida Tshisekedi na Joseph Kabila, ryagombaga gushyirwa ahagaragara ryahagaritswe. Umwe mu bo ku ruhande rwa FCC akaba yagize ati: “Inshuti zacu zasubiye inyuma. Ntabwo tuzi impamvu. Turacyategereje.”

Joseph Kabila yaherukaga gusura Tshisekedi ku itariki 12 Werurwe, aho baganiriye ibintu bitandukanye, cyane cyane ikurwaho rya komite ishinzwe gukurikirana yashyizweho n’amasezerano ya FCC-CACH.

Muri iyi nama, Félix Tshisekedi na Joseph Kabila bahisemo gukuraho komite ishinzwe kugenzura yashyizweho n’amasezerano ya FCCCACH, bahitamo guhura mu buryo butaziguye no gushyiraho intumwa nshya.

Nyuma y’amezi arindwi atorewe kuba umusimbura mushya wa Joseph Kabila ku mwanya wa Perezida, ku ya 26 Kanama 2019, Félix Tshisekedi yashyizeho guverinoma nshya ihuriweho igizwe n’abantu 65 barimo abaminisitiri 48 na ba minisitiri bungirije 17, ariko imyanya 42 ikaba ari ya FCC (ya Kabila) na 23 ya CACH (Tshisekedi). Ubu bwiganze bukaba bugaragara no mu Nteko Ishinga Amategeko, ibintu bishobora kuzakomeza kubera imbogamizi Tshisekedi mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button