Imikino
Uwahoze ari umukinnyi wa Patriots BBC yakiriwe muri APR BBC ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri
uyu munsi uwahoze ari umukinnyi wa Patriots Hakizimana Lionel akaba kandi yaranyuze no muri Espoir BBC yamaze gusinya amasezerano muri APR BBC asinya amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe.
Lionel Hakizima agiye muri APR nyuma yo kubura umwanya uhoraho mu ikipe ya Patriots dore ko atanakoreshejwe mumikino ya BAL Patriots iherutse gukina.
Hakizimana Lionel yavutse tariki ya 13/12/1992 afite uburebure bwa metero imwe na santimetero 90 akaba ari umukinnyi wazamukiye muri Espoir yajemo avuye muri college ya kristu umwami i Nyanza aho yize amashuri yisumbuye