Iyobokamana

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye wa PSG ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda AMAFOTO

Uyu munsi mu Rwanda harasesekara icyamamare muri ruhago Youri Djorkaeff (1998 watwaye igikombe cy’isi ari kumwe na France ndetse akaba n’umwe mubakinnyi b’amateka ba Paris saint Germain PSG) uje mu rwego rwo gusura u Rwanda nyuma y’amasezerano RDB yagiranye na PSG agamije kwamamaza Visit Rwanda ndetse no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Mu bikorwa binyuranye azasura ndetse yanatangiye mu ruzinduko rwe rw’iminsi 4 mu Rwanda(29/02- 03/03/2020) harimo no guhura ndetse no gukinana umupira n’abana bato bakina Football ejo ku cyumweru 10h00′ kuri Stade Amahoro. Iki gikorwa kizitabirwa n’abayobozi banyuranye ku ruhande rwa MINISPORTS ndetse na FERWAFA.

Amafoto:

Amafoto:Ferwafa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button