Imikino

Urutonde rw’abakinnyi beza babiciye bigacika mu mupira w’amaguru ku isi bibihe byose

Abakinnyi 10 beza bibihe byose ku isi bakoze amateka atazibagirana mu mitima y'abakunzi b’umupira wamaguru

Amazina yabakinnyi bagaragaye kururu rutonde ni abakinnyi beza bibihe byose mu mupira w’amaguru ku isi twifashishije wikipedia, sports update na Sportstell nkuko byakomeje gutangazwa na bino binyamakuru .

abakinnyi 10 beza naba bakurikira bibihe byose .

10. Alfredo Di Stéfano – Argentina

Alfredo-Di-stéfano

Stefano umugabo wakoze ibigwi mu mupira wamaguru kw’isi, akegukakana ibikombe ku giticye ndetse naho yagiye anyura hose, yegukanye Ballon D’or mu 1957 yongera kucyegukana mu 1959, azakuba umukinnyi mwiza muri shampiyona ya spain( la league) stefano yongeye kwitwara neza mu kipe y’igihugu mu 1947 muri America y’amajyepfo. nkuko uwahoze ari umuyobozi wa UAFA na france football Michel Platini nawe yemezako Stéfano agomba kugaragara mu rutonde rwabakinnyi icumi beza bibihe byose.

9.Roberto Baggio – Italy

Roberto-Baggio

Baggio ku mwanya wa cyenda nkumwe mu bakinnyi 10 beza batazibagirana muri ruhago ku isi. umugabo waruzwiho kugumana umupira ndetse no gushorera umupira ( Dribbling ) ku mipira yimiterekano yari mubi cyane.Baggio yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka mu 1993 aza no kuba umukinnyi mwiza muri shampiyona y’Abatarian ( serie A) .

8.Michel Platini – France

Michel-Platini-in-1982

Ntagushidikanya Plantini ntiyabura mu bakinnyi 10 beza bibihe byose mu 1984 Platini yatwaye UEFA championship mu 1986 aza ku mwanya wa gatatu mugikombe cy’isi, yegukanye Ballon D’or inshuro 3 aba umukinnyi mwiza inshuro 2.

7. Johan Cruyff – Netherlands

Johan-Cruyff

Gukora izina burya koko biraharanirwa Johan nawe ntiyabura ku rutonde rwabakinnyi beza bibihe byose mu mupira w’amaguru ku isi. Johan yegukanye Ballon D’or inshuro 3, mu 1974 yahawe igihembo kizwi nka ( World Cup Golden Ball) mu 1974 nyuma yuko yaramaze kwegukana umwanya wa kabiri.

6. Ronaldo – Brazil

Ronaldo

El Fenomeno, Ronaldo Luís Nazário de Lima bidatunguranye ku mwanya wa gatandatu mubakinnyi beza isi yagize bibihe byose. gushorera umupira, no gutsinda ibitego. ku myaka 23 gusa yari aramaze gutsinda ibitego 200 mu mikino yose . yegukanye igikombe cy’isi inshuro 2 , yegukana Copa America inshuro 2, FIF confederation Cup inshuro 1 yegukana Ballon D’or inshuro imwe .

5. Zinedine Zidane – France

Zinedine-Zidane

Zinedine Zidane‘s phenomenal. amacenga menshi cyane, pass nziza cyane imipira y’imiterekano yarimwiza cyane. nanyuma ya career yakomeje kuba umugabo ukora ibigwi yatwaye UEFA Champions league inshuro 3 yatwaye Ballon D’or nibindi bikombe bitandukanye.

4. Cristiano Ronaldo – Portugal

cristiano-ronaldo-juventus

Umugabo wibigwi byinshi cyane uzwi kwizina rya CR7 witiriwe ibintu byinshi nk’inkweto imyenda nibindi. yatwaye Ballon D’or inshuro 5, yatwaye UEFA champions league 4 , yatwaye UAFA confederation Cup, yegukanye igikombe cy’umukinnyi mwiza inshuro nyinshi.

3.Lionel Messi – Argentina

Lionel-Messi-Barcelona

Uwavuga ko ari umukinnyi mwiza wibihe byose ntiyaba agiye kure yukuri. hamwe ibibumbano byarubatswe, yatwaye Ballon D’or inshuro 6, yatwaye UEFA champions league, yabaye umukinnyi mwiza pass, imipira yimiterekano , amacenga menshi byatumye aba umukinnyi wagatangaza ku isi

2. Diego Maradona – Argentina

Diego-Maradona

Kumyaka 21 gusa yakinnye umupira byatumye afatwa nk’umukinnyi mwiza wibihe byose. ibitego byiza,amacenga, pase byatumye yandika amateka, yatwaye inkweto yazahabu, yatwaye umupira wazahabu nkumukinnyi witwaye neza mugikombe cy’isi nubwo bamwe bamushidikanyaho ibigwi bye byatumye aza kurutonde rwabakinnyi beza bibihe byose .

1.. Pelé – Brazil

Pelé

Umwami wa ruhago Pele ntibyamutwaye igihe kinini kumya 17 gusa yakinye igikombe cy’isi. Ku myaka 24 gusa yakinye umupira wamaguru mbere yuko ahagarika umupira yatsinzemo ibitego 1000 mu mikino yose yakinnye . yegukanye ibikombe bitandukanye ; igikombe cy’isi, yatwaye igikombe cy’umukinnyi muto mu gikombe cy’isi aba n’umukinnyi wikinyejana.

Igitekerezo Kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button