Urubyiruko rw’abanyarwanda baba hirya no hino ku Isi basuye Polisi y’u Rwanda
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Nyakanga, urubyiruko rw’abanyarwanda bagera kuri 60 rwibumbiye mu itsinda ryitwa ‘Rwanda Youth Club of Belgium’ baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba bw’Isi, basuye Polisi y’u Rwanda ku Cyicaro gikuru ku Kacyiru.
Ni mu ruzinduko ngarukamwaka bahaye izina rya ‘Rwanda Youth Tour’ bagirira mu Rwanda, bagamije gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’imikorere y’inzego z’igihugu zitandukanye.
Bakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, wabaganirije ku bijyanye n’amateka n’imikorere ya Polisi y’u Rwanda.
Yagize ati: ”Bitewe no kuba inzego z’umutekano zarakoreshejwe na Leta mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byatumye abaturage bazitakariza icyizere. Niyo mpamvu nyuma ya Jenoside byabaye ngombwa ko hashyirwaho uburyo bwo gukorana bya hafi n’abaturage mu gucunga umutekano kugira ngo hongere kubakwa icyizere ku nzego nshyashya zashyizweho.”
Yongeyeho ati: “Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo hose mu gihugu. Mu gucunga umutekano w’abaturage Polisi yibanda ku mikoranire n’abaturage mu bikorwa byo gukumira ibyaha, ndetse n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’inzira yo gushimangira ubwo bufatanye.”
Yakomeje agira ati: “Polisi y’u Rwanda kandi ikorana n’abandi bafatanyabikorwa barimo; Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) zigizwe n’abagera ku bihumbi 74, DASSO, urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha barenga ibihumbi 420, irondo, amakipe yo kurwanya ibyaha mu mashuri, ba Ambasaderi ba Polisi mu kurwanya ibyaha barimo abahanzi, abafashamyumvire, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga n’abandi.”
Yabagaragarije ko ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda bitagarukira ku muryango nyarwanda gusa.
Ati: “Polisi y’u Rwanda ntiyita ku baturarwanda gusa kuko ikorera no hanze y’igihugu, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi. Kimwe no mu Rwanda, aho abapolisi boherejwe mu butumwa, bakomeza ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo; gutanga amaraso yo gufashisha indembe kwa muganga, gukora umuganda rusange, kugeza amazi meza ku baturage, gutanga ubuvuzi ku buntu ku batishoboye n’ibikoresho by’ishuri.
Sheja Vaillant, umwe mu bagize iri tsinda ry’urubyiruko waje aturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yagaragaje ko yashimishijwe n’umutekano uri mu Rwanda ndetse n’aho rugeze rwiyubaka.
Yavuze ati: “Ni ku nshuro ya kabiri ngeze mu Rwanda. Ni igihugu cyanjye kandi ni igihugu nishimiye, numva nanjye nzabamo mu gihe kizaza bitewe n’ibyiza tuhasanga birimo umutekano, kuba wumva wisanzuye n’uburyo Polisi ifatanya n’abaturage mu kazi kandi nabo bakayiyumvamo.”
Ni ku nshuro ya gatatu abagize iri tsinda ry’urubyiruko bagiriye uruzinduko mu Rwanda, igikorwa batangije mu mwaka wa 2021. Bari mu Rwanda kuva ku wa Mbere tariki 10 kuzageza tariki 23 Nyakanga, aho biteganyijwe ko bazasura ibigo n’inzego za Leta zitandukanye mbere yo gusubira mu bihugu baje baturukamo.