
Urubyiruko rwa Arkidiyosezi ya Kigali rwasabwe kubera urumuri abandi
Muri Paruwasi Gatorika ya Kimihurura, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2025, hasorejwe ukwezi kwahariwe Urubyiruko Gatorika muri Arkidiyosezi ya Kigali, urubyiruko rusabwa kuba urumuri muri bagenzi babo.
Ni ibirori byabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali, afatanyije na Musenyeri Shawn McKnight. Umushumba wa Diyosezi ya Jefferson City, intara ya Missouri, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Munyigisho yatanzwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, yibukije urubyiruko ko amizero yabo agomba gushingira kuri kristu kuko nawe yabaye urubyiruko nkabo.
Ati”rubyiruko amizero yacu ashingiye kuri Kristu kuko nawe yabaye urubyiruko nkamwe. Imana irabakunda, murarinzwe, murashinganye kugira ngo mugire ukwizera kandi bibahe n’ibyishimo. Uko abantu baremye, ni abanyantege nke, kuko bifuza gukora icyiza ariko ntibagikore, niyo mpamvu dukeneye inema y’Imana, kugira ngo dukomere kubukristu bushingiye ku kwemera.”
Nyiricyubahiro musenyeri Shawn McKnight, umushumba wa Diyosezi ya Jefferson City, mu ntara ya Missouri, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yashimye Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, umuhate ashyira mu gufatanya n’abandi bagahuriza hamwe urubyiruko ngo kuko abona ari ibintu bitangaje.
Ati” ndashima Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali, udahwema gufatanya n’abandi bagafasha urubyiruko mu bikorwa bitandukanye. Sinarimperutse kubona abantu b’urubyiruko bahabwa amasakramentu, byanshimishije cyane. Urubyiruko rwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika rwantumye ngo mbabwire ko babakunda kandi babahoza ku mutima, ndetse bampa n’impano y’ishapule ngomba kubaha.”

Iki gikorwa cyo gusoza Ukwezi kwahariwe Urubyiruko Gatorika kandi cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo, inzego bwite za leta, iz’umutekano n’abandi.
Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, witabiriye ibi birori ahagarariye inzego bwite za leta, Ngabo Brave Olivier, yashimye umuhate kiliziya Gatolika ishyira mu bikorwa bifasha urubyiruko, ndetse yizeza ubufatanye bwa leta.

Yagize ati” rubyiruko turabasaba kubera urumuri, urundi rubyiruko, rwaba urwa kiliziya rutabashije kugera hano cyangwa urundi rwo mu gihugu, mukabafasha kubaho mubuzima bufite intego. Turashima umuhate kiliziya Gatolika ishyira mu kwita kurubyiruko binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo, uburezi, ubuzima n’indi. Muba murerera igihugu, cyane ko aribo bazavano intwari z’ejo hazaza nkuko uyu munsi turi kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari zitangiye igihugu.”
“Leta izakomeza gufatanya na Kiliziya Gatolika binyuze muri gahunda zitandukanye, cyane ko kuri ubu habarurwa amashuri 2500 afashwa na Kiliziya Gatolika, ndetse 45% by’amavuriro dufite mu gihugu ni aterwa inkunga na Kiliziya Gatolika. Tuzakomeza gufatanya kugira ngo ibikorwa by’iterambere bigere kuri bose.”
Umuyobozi wa Komisiyo y’urubyiruko muri Arkidiyosezi ya Kigali Padiri Thaddée Ndayishimiye, yavuze ko bahimbaza uyu munsi banazirikana ibikorwa byakozwe mu kwezi kwahariwe urubyiruko aho bakoze ubukanguramabaga ku Rubyiruko rutarahabwa amasakaramentu y’ibabanze bamwe bakaba barayahawe, yashimiye ishuri rya IFAK bafatanyije gutegura uyu munsi banabifuriza umunsi mwiza kuko nabo baragijwe Mutagatifu Yohani Bosco.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali yashimiye urubyiruko rwatsinze mu marushanwa ya Bibiliya n’amateka ya Kiliziya, abagenera impano zirimo ba Bibiliya.

Muri ibi birori kandi hatanzwemo amasakramentu ku rubyiruko 13, rwari rumaze igihe rubyitegura.
Igikorwa cyo gusoza Ukwezi kwahariwe Urubyiruko Gatorika muri Arkidiyosezi ya Kigali, cyahurije hamwe urubyiruko ruturutse muri Paruwasi zitandukanye zigize Arkidiyosezi ya Kigali.