Iyobokamana

Unai Emery nyuma y’amezi cumi n’umunani atoza Arsenal akaba amaze guhambirizwa

Nimunama yahuzaga abagize akanama kayoboye Arsenal n'umuyobozi w'iyikipe Josh Kroenke

Nyuma y’amezi cumi numunani uyobora ikipe y’Arsenal Josh Kroenke akaba umuhungu wa nyirikipe umunya Amerika Stan Kroenke amuhaye umwanya wo gutoza iyikipe mugihe kingana n’imyaka itatu; ntibitwaye ameza arenga 18 kugirango umutoza Unai Emery atakaze imirimo yogutoza Arsenal.

Josh Kroenke uyobora Arsenal, akaba umuhungu wa Stan Kroenke nyirikipe

Ibi byose bibaye nyuma y’intsinzwi yo mwijoro ryakeye ubwo yatsindwaga nikipe ya Eintracht Frankfurt yo mugihugu cy’ Ubudage nimwirushanwa rya UEFA Europa League, sibyo byonyine azize kuko muri rusange ikipe ya Arseal yarimaze imikino igera kur’ irindwi itabona intsinzi mumarushanwa yose ibintu byaherukaga kuyibaho mumwaka 1992 muri Gashyantare nyine muruwo mwaka. Kurubu ikipe y’Arsenal ikaba igiye gusigaranwa nuwari umutoza wungirije Emery umunya Suwede Ljungberg Freddie wamenyekanye cyane muriyikipe y’ Arsenal ubwo batwaraga igikombe badatsinzwe mu mwaka w’imikino 2003/2004 biswe Invisibles. Ikindi kandi uyu Freddie akaba yaratoje mubato ba Arsenal akaba ariho yaje avuye , akaba azafatanya na Steve Brud mukuba bafasha ikipe y’Arsenal mumikino isigaje mbere y’uko bashaka umutoza mukuru.

Ljungberg Freddie ugiye gutoza Arsenal munziba cyuho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button