Umwe muri les Onzes Camarades du 5 Juillet yapfuye
Ni inkuru yemejwe n’abo mu muryango w’uwapfuye ishimangirwa ndetse n’abatorokeye ubutabera bw’u Rwanda bari hirya no hino ku Isi.
Simba yari amaze imyaka ine muri kiriya gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Afurika nyuma yo gufungurwa atarangije igihano cy’imyaka 25 yari yarakatiwe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni umwe mu biyise “Les Camarades du 5 Juillet 1973”, itsinda rya ba Ofisiye 11 bahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda maze bakimakaza amacakubiri n’ivanguramoko byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe cya Jenoside Simba ni umwe mu bagize uruhare mu kwica Abatutsi kuri Paruwasi ya Kaduha no ku ishuri ry’imyuga ry’i Murambi ya Gikongoro.
Mu 2001 ni bwo yatawe muri yombi nyuma yo kwihishahisha ubutabera abundabunda hirya no hino, icyo gihe yafatiwe muri Sénegal, yoherezwa kuburanira mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rwari rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.
Simba yatangiye kuburana ku italiki ya 30 Kanama 2004 urubanza rwe rupfundikirwa taliki 08 Nyakanga 2005, akatirwa imyaka 25 y’igifungo ku ya 13 Ukuboza 2005.
Nyuma yo gukatirwa yakomeje kujurira ngo arebe ko yagabanyirizwa igihano mu mwaka wa 2007 ariko Urugereko rw’Ubujurire rurekeraho igifungo cy’imyaka 25.
Nyuma yo gukatirwa yoherejwe muri Bénin kuba ari ho arangiriza igihano, ku mpamvu z’uburwayi yaje kurekurwa ku wa 29 Mutarama, 2019 ntibyavugwaho rumwe kuko yari atararangiza igihano cye.
Lt Col Simba yavutse mu 1938 avukira muri Komini Musebeya, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Ku butegetsi bwa Perezida Juvénal Habyarimana, Col Simba yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru, aba n’Umudepite.
Urupfu rwa Lt Col Simba ruje rukurikira urwa mugenzi Lt Col Tharcisse Muvunyi wapfiriye muri Niger mu byumweru bitatu bishize.
Uyu nawe yari yarahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.