Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko Kabuga Felicien uregwa ibyaha bya Jenoside atagifite ubushobozi bwo kuburana, hemezwa gushyiraho uburyo bwihariye bwo kumukurikirana.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu nyuma y’impaka zimaze iminsi ku buzima bwa Kabuga, kubera ko ubushobozi bwe bwo gutekereza bumaze gukendera ku buryo atakibasha gusubiza neza ibyo abazwa, kubera uburwayi bujyanye n’izabukuru.
Urukiko ruvuga ko nubwo bimeze bitya, bishoboka cyane ko Kabuga atazanamera neza mu gihe kiri imbere, ahubwo ibintu bigenda birushaho kuba bibi.
Byaje gutuma Inteko iburanisha uru rubanza ishyiraho itsinda ry’abaganga bagomba gukora raporo ku buzima bwe buri byumweru bibiri, hanashyirwaho impuguke eshatu zamusuzumye mu buryo bwimbitse.
Ni isuzuma ryerekanye ko Kabuga afite intege nke mu mubiri no mu bwonko, ku buryo atagifite ubushobozi bwo gutekereza neza no kwibuka ibintu byose, gukurikirana ibivugwa no gusubiza neza, ku buryo bibangamiye imigendekere myiza y’urubanza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hakorwa ibishoboka byose ngo urubanza rukomeze mu nyungu z’ubutabera, mu gihe abamwunganira bavugaga ko “Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana ku buryo gukomeza urubanza byaba bibangamiye uburenganzira bwe bw’ibanze.”
Umuganga wa gereza ngo yasabye ko Kabuga yagaragara mu rukiko hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, urubanza rwe ntirurenze iminota 90, rukaba inshuro eshatu mu cyumweru. Icyakora, urukiko rwemeje ko urubanza rukomeza gusubikwa.
Urukiko rwaje gutegeka ko urubanza rusubukurwa ku wa 14 Gashyantare 2023 hifashishijwe amashusho, rukamara iminota 90, inshuro ebyiri mu cyumweru.