Amakuru

Mu karere ka Huye umwana yakangutse yisanga mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’abanyerondo

Umwana witwa Rukundo Emmanuel utuye mu karere ka Huye,mu Murenge wa Karama,mu kagari ka Gahororo,arasaba kurenganurwa ,nyuma y’uko akubiswe n’abantu bari ku irondo bacunga umutekano w’abaturage bamusanze mu nzira baramukubita bamugira intere nyamara ntakintu yigeze akora.

Uyu mwana uri mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko, yavuzeko ubwo yakubitwaga n’abari ku irondo bamushinjaga ko yari agiye kugaruza Inka zari zafashwe ziragiwe ku gasozi kandi bitemwe,ndetse anahamya ko muri izo nka zari zafashwe nta z’iwabo zarimo.

Rukundo avuga ko mu bamukubise harimo uwitwa Nyamwasa uyobora INkeragutabara mu murenge wa Karama, wakomezaga abwira abo barikumwe ngo nibashake bamukubite bamwice ngo napfa azirengera urupfu rwe.

Ndizihiwe Donat mukuru wa Rukundo Emmanuel, yavuzeko murumuna we yakubiswe n’Inkeragutabara zigera muri esheshatu, zikaba zari ziyobowe n’uriya Nyamwasa uzikuriye ku rwego rw’Umurenge, ndetse n’uwitwa Nkundabagenzi David bita Byungura ukuriye Inkeragutabara mu kagari ka Gahororo, agafatanya izo nshingano no kuyobora umudugudu w’Umuyange.

Ku kibazo cy’urugomo rwakorewe umuvandimwe we, yavuzeko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwabasuye ku bitaro bya Kabutare rubabaza ibibazo bijyanye n’urugomo rwakorewe Rukundo, gusa bakaba bategereje ko hari icyo bafashwa ngo kuko ntacyo RIB yongeye kuza kubabaza.

Ibibazo nkibi by’urugomo bikaba bikunze kugaragara cyane muri aka karere, gusa ngo abayobozi b’imirenge bakaba badakunze gukurikirana abakora ibi bikorwa by’urugomo bitwaye imyanya bafite mu nzego z’ibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button