Amakuru

Umwana w’imyaka 17 yishe ababyeyi be na mushiki we abahora kumubwira kujya kwiga

Mu gihugu cy’Uburusiya haravugwa inkuru y’umwana w’umuhungu w’imyaka 17 witwa Vadim Gorbunov , wishe ababyeyi be ndetse na mushiki we abaziza ko bahoraga bamuhatiriza kujya kwiga kandi we atabishaka.

Vadim Gorbunov yishe ababyeyi be kubera guhora bamubwira kujya kwiga kandi we ntabwo yabyifuzaga kuko ngo yifuzaga guhindura amashuri akajya kwiga ibijyanye n’umuziki kuko aribyo yiyumvagamo cyane kurusha ibyo yari asanzwe yiga.

Uyu mwana ngo yabanje kwica nyina akoresheje ishoka kuko papa yari yagiye ku kazi, hanyuma ategereza se nawe atashye arangiye amutera icyuma kuko ngo yari yahungabanye cyane ndetse aza gukurukizaho kwica mushiki we nawe amutera icyuma arapfa.

Nyuma yo gukora ariya mahano, Vadim Gorbunov yahise ava iwabo mu rugo arahunga gusa aza gufatirwa n’abashinzwe umutekano mu birometero bisaga 1000 uvuye aho iwabo bari batuye ndetse ahita tabwa muri yombi.

Uyu mwana w’imyaka 17 witwa Vadim Gorbunov yemereye abashinzwe umutekano ko yishe nyina na papa we ndetse na mushiki we , nyuma yuko yahoraga ashwana na nyina cyane bapfa ko yahoraga amuhatiriza kujya kwiga kandi we atarabishakaga.

Abaturanyi baganiriye n’ibinyamakuru batangaje ko uriya muryango nta kibazo na kimwe wari ufitanye kuko ngo bari babanye neza ndetse Vadim Gorbunov ngo yakundaga mushiki cyane bishoboka kuko wabonaga bishimanye.

Umwe yagize ati” Uriya muryango wari ubanye neza cyane rwose nta kibazo na kimwe bari bafitanye twabonaga bahora bishimye cyane ndetse nuriya muhungu yakundaga mushiki we cyane kuko yahoraga amwitaho”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button