Amakuru

Umwana w’imyaka 13 yiyahuye nyuma yo gutsindwa ikizamini

Mu gihugu cya Zambia, umwana w’umuhungu w’imyaka 13 yiyauye, nyuma yo kutigirira ikizere yumva ko atazatsinda ikizamini yakoraga gisoza amashuri abanza muri kiriya gihugu.

Uyu mwana wiyambuye ubuzima yitwa Joel Phiri nkuko amakuru dukesha umuryango abivuga, yiyahuye nyuma yo kubona ko atazabasha kugera ku nzozi ze zo kuba umuganga kubera ko yari amaze gutsindwa isomo yabonaga rizabimufashamo.

nkuko abanyeshuri biganaga nuriya mwana w’imyaka 13 witwa Phiri babitangarije ibinyamakuru byo mu gihugu cya Zambia, bavuze ko basanze Joel yimanitse mu kagozi hafi y’ikigo basnzwe bigaho ndetse iryo sanganya rikaba ryabaye abanyeshuri bagenzi be bari kwishimira amanota babonye mu kizamini bari bamaze gukora.

Amagambo Nyirarume w’uyu mwana yanditse

Nubwo abo ku ishuri bavugako uyu mwana yiyahuye kubera gutsindwa amasomo yagombaga kuzatuma akabya inzozi ze, hari n’abavugako yabitewe nuko Nyirarume yari yamusabye kumukorera urutonde rw’amasomo yose yagiye atsindwa bamubwirako narenga atatu batazongera kumwishyurira ishuri akaba aribyo byatumye yiyambura ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button