Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ari mu ruzinduko rw’akazi mu Butariyani
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, ari mu Butaliyani mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 ku butumire bwa mugenzi we, Lt. Gen Teo Luzi, Umuyobozi Mukuru wa Carabinieri.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kamena, IGP Namuhoranye na Lt. Gen. Luzi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’inzego zombi.
Inzego zombi Polisi y’u Rwanda na Carabiniere zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu mwaka wa 2017.
Kuva icyo gihe hatangijwe umubano ukomeye mu guteza imbere ubushobozi mu bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye no kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, gucunga umutekano w’ibibuga by’indege, gucunga umutekano n’ituze rusange, kurinda abanyacyubahiro, kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, umutekano wo mu muhanda, kurengera ibidukikije n’umutekano w’ibidukikije n’ibindi bitandukanye.
Ni nyuma y’uko yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 209 Carabinieri imaze ishinzwe, wabaye ku wa Mbere tariki ya 5 Kamena, mu kigo cya ‘Salvo d’Acquisto” giherereye i Roma.
IGP Namuhoranye kandi yaboneyeho no gusura bimwe mu bigo byo mu Butaliyani birimo ikigo cy’icyitegererezo cya Sabaudia cyabaye indashyikirwa mu kurengera ibidukikije n’icyicaro gikuru cy’itsinda ryihariye rishinzwe ibikorwa.