Amakuru

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore ari mu ruzinduko mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya  Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye inama yahuje Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore n’intumwa ayoboye n’abayobozi bakuru bo muri Polisi y’u Rwanda.

Ni inama igamije gushimangira ubufatanye, yayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye na mugenzi we Commissioner of Police (CP) Hoong Wee Teck, uyobora Polisi ya Singapore.

Bagiranye ibiganiro ku guteza imbere ubufatanye hagati y’inzego zombi za Polisi, nk’uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono muri Kanama umwaka ushize, mu gihugu cya Singapore, yo guteza imbere imikoranire mu kongera ubushobozi ndetse no gukumira no kurwanya ibyaha ndengamipaka.

IGP Namuhoranye yavuze ko uru ruzinduko rugaragaza imbaraga, ubushake n’agaciro  k’ubufatanye bw’inzego zombi za Polisi.

Yongeyeho ko ubufatanye bwa Polisi zombi bukomoka ku murunga ukomeye washyizweho n’ubuyobozi bw’ibihugu byombi wo gukorera hamwe mu bwisanzure hagamijwe inyungu zihuriweho.

Yagize ati: “Uru ruzinduko ni ikimenyetso cy’ubucuti n’imikoranire ihamye hagati y’inzego zombi mu guteza imbere ubufatanye mu guharanira ko ibihugu byacu birushaho gutekana. Ni amahirwe azadufasha gushyiraho icyerekezo n’ingamba zihamye zigamije gushimangira ubufatanye bwacu.”

Amasezerano y’ubufatanye ku mpande zombi akubiyemo kubaka ubushobozi,   gufatanyiriza  hamwe mu kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka, kurwanya ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, ibyaha bifitanye isano n’iyezandonke, kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano n’ituze rusange, kurwanya magendu n’ubucuruzi bw’intwaro, amasasu n’ibindi.

IGP Namuhoranye yavuze ko kugirana ubufatanye na Polisi ya Singapore, hashingiwe cyane ku kuba ari Polisi yizewe, ikora neza kandi ikagira ubunararibonye, ndetse ikaba ifite n’ubushobozi buhagije bwo gucunga umutekano.

Ati: “Gushimangira ubufatanye ni ingenzi mu guhangana n’ibihungabanya umutekano bigenda bifata intera uko isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga. Uru ruzinduko rero ni umwanya mwiza wo gushakisha uburyo bwo gufatanyiriza hamwe guhangana n’ibihungabanya umutekano byambukiranya imipaka.”

Yagaragaje ko Polisi ya Singapore igeze ku rwego rwiza rw’imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga rufatwa nk’ikitegererezo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore, yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba ubufatanye hagati y’inzego zombi za Polisi burushaho gukomera.

Yagize ati: “Ubufatanye bukomeye kandi bwubaka buzafasha inzego za Polisi zombi kwigira hamwe no gushyiraho icyerekezo n’ingamba zinoze zo kurushaho kurindira abaturage bacu umutekano.”

 

Yagaragaje ko n’ubwo ibihugu byombi biherereye ku bilometero birenga 5000, bihuriye kuri byinshi bijyanye n’ingamba zo kubungabunga umutekano nko gukorana bya hafi n’abaturage mu bikorwa bya Polisi.

Ati: “Uko isi itera imbere ni nako ibyaha byiyongera, ni ngombwa ko turushaho guteza imbere ubufatanye mu guhangana nabyo by’umwihariko ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Yavuze ko batewe ishema no kugirana ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, irangwa n’ubunyamwuga kandi yubakitse neza ikaba ari imwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi ba Polisi ya Singapore.

Komiseri Hoong yakurikijeho gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye abarenga miliyoni, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asura n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.

Muri uru ruzinduko kandi biteganyijwe ko azasura amashuri ya Polisi atangirwamo amahugurwa n’ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda hirya no hino mu gihugu.

Igitekerezo Kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button