
Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukuralinda Yitabye Imana
Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda Yitabye Imana azize uburwayi bwa stroke bwamufashe ku wa Gatatu.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 03 Werurwe 2025, nyuma y’uko ngo ku wa Gatatu(ubwo ni ejo hashize) yihutanywe kwa muganga mu buryo butunguranye kubera indwara ya stroke, ajya muri Coma kuva ubwo ngo ntiyongera gukanguka.
Kuwa 14 UKuboza 2021 nibwo Alain Mukuralinda yagizwe umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Ni nyuma yo kumara igihe akora ku mwanya w’Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha.
Usibye kuba yari umuvugizi wa Guverinoma, Alain Mukuralinda wakundaga kwiyita Alain Muku, benshi bamumenyeye ku ndirimbo yaririmbye yitwa Gloria cyangwa se Ab’ijuru baririmba, ikunze kwifashishaa cyane mu gihe cya Noheli, Murekatete yakunzwe n’abatari bake nayo, Tsinda batsinde yahimbiye ikipe y’igihugu n’izindi.
Uretse kuba yakundaga kuririmba, yari umuntu Kandi ukunda gufasha Impano ziri kuzamuka kuko hari benshi bakora umuziki nk’akazi banyuze mu biganza bye. Imana imuhe iruhuko ridashira.
Kanda hano urebe indirimbo ze: