
Mumahanga
Umutekano I Vatican watangiye gukazwa cyane
Mu mujyi wa Roma mu Butaliyani, umutekano watangiye gukazwa bikomeye kubera abayobozi byakomeye bagiye kuhahurira mu rwego rwo gushyingura Papa Francis uherutse Kwitaba Imana.
Ibi bibaye mu gihe hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki kugira ngo imihango wo gushyingura Papa Francis utangire, kuko biteganyijwe ko uzaba tariki 26 Mata 2025.
Muri uko gukaza umutekano harimo kuba nta ndege yemerewe kuguruka cyangwa kuzenguruka mu kirere cya Roma, kandi bikaba bigomba kubahirizwa mu gihe cy’amasaha 24.
Amakuru aturuka I Roma avuga ko abanyacyubahiro bazitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis bari hagati y’abantu 150 na 170.