Udushya

Umusaza w’imyaka 73 yakoze ubukwe n’umukecuru w’imyaka 91 nyuma y’imyaka 10 bakundana

Mu gihugu cya Jamaica hakomeje kuvugwa inkuru iri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho Umusaza w’imyaka 73 yakoze ubukwe n’umukecuru w’imyaka 91 nyuma y’imyaka isaga 10 bakundana.

Uyu musaza witwa Calgent Wilson ufite imyaka 73 ndetse n’uyu mukecuru witwa Evelina Meadder-Wilson w’imyaka 91, urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2009 ubwo Evelina yarwaraga bikomeye cyane maze uriya musaza Calgent Wilson aba ariwe utanga amafaranga yo kuvuza uriya Mukecuru.

Nkuko aba bombi bakomeje kugenda babitangaza nyuma y’ubukwe bwabo, bavuze ko bakundanye ubwo uriya mukecuru yari amaze gukira indwara yari arwaye, ndetse ngo uriya musaza Calgent Wilson iyo yabaga yanyweye inzoga yabazaga Evelina Meadder-Wilson niba yakwemera ko bashyingiranwa.

Eveline na Calgent bakoze ubukwe bamaze imyaka 10 bakundana

Evelina Meadder-Wilson yavuze ko iyo uriya musaza Calgent w’imyaka 73 yamaraga kunywa inzoga akamubaza niba bashyingirwana atabihaga agaciro kuko yibazaga ukuntu iyo yanyweye aribwo akunda kumubaza niba babana nk’umugore n’umugabo bigatuma atemera ubwo busabe.

Ubukwe Evelina Meadder-Wilson ndetse Calgent Wilson bwatashywe mu ntangiriro z’uyu mwaka mu kwezi kwa Mutarama, nyuma y’uko abagize umuryango wa Eveline bamusabye kwemera ubusabe bwa Calgent kugirango yishime, ubukwe bukaba bwarahise bushyirwa tariki ya 22 Mutarama ku isabukuru y’uriya Mukecuru Evelina w’imyaka 91 usanzwe unafite abana bane, ndetse umukobwa we mukuru akaba ariwe wamwitayeho mu gihe yari agiye gukora ubukwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button