Umuryango umaze kubyara abana 11 urifuza kuzabyara abana 105
Mu gihugu cy’Uburusiya hakomeje kuvugwa inkuru y’umuryango umaze kwibaruka abana 11 kuva bashyingiranwa gusa bakaba bakomeje kuvuga ko bifuza kuzabyara abana barenga 105 mu gihe bazaba bagishoboye kubyara.
Uyu muryango w’umuherwe witwa Galip Ozturk ndetse n’umugore we Christina Ozturk w’imyaka 23 y’amavuko akaba ari umwe mu bagore bato umaze kwibaruka abana benshi, dore ko amaze kubyara abana 11 ku myaka ye 23 y’amavuko, ariko igikomeje gutungura abantu benshi n’ukuntu uyu muryango wavuze ko wifuza kuzabyara abana barenga 105.
Uyu mugore umaze kubyara abana 11 hamwe n’umugabo we Galip Ozturk, ni umuryango w’abaherwe cyane kuko bafite ibikorwa bitandukanye birimo amahoteri ku nyanja ndetse n’ibindi byinshi bibinjiriza amafaranga atari macye, aba bakimara gushyingiranwa bahise biyemeza kuzabyara abana benshi cyane kugeza igihe uyu mugore Christina Ozturk atazaba akibyara.
Iyi nkuru y’uyu muryango wifuza kuzabyara abana benshi cyane yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu muryango wakomeje kuvuga ko bifuza kuzabyara abana 105, ndetse akaba ari ibintu byatangaje abantu benshi cyane bitewe nuyu mubare w’abana uyu muryango wifuza kubyara.
Uyu mugore Christina Ozturk w’imyaka 23 y’amavuko inshuro zose yagiye abyara yabyaraga abana b’impanga uretse igihe aherukira kubyara umwana umwe mu kwezi gushize kwa Mutarama 2021, bigatuma yuzuza abana 11 kuva yatangira kubyara.