Umunyamakuru Pascal Habababyeyi witeguraga gukora ubukwe yaherekejwe bwa nyuma
Umunyamakuru Pascal Habababyeyi wakoreraga Radio&TV 10 yaherekejwe bwa nyuma, mu gahinda gakabije ku muryango we n’abo bakoranye mu bihe bitandukanye bahamya ko yababereye umujyanama ukomeye kandi bazigiraho byinshi.
Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Pascal Habababyeyi, wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi Gatorika ya Regina Pacis, aho kitabiriwe n’inshuti, abavandimwe, ababyeyi ndetse n’abakoranye nawe.
Mu buhamya bwatanzwe n’umugore we Justine biteguraga gusezerana imbere y’Imana, yavuze ko umukunzi we yamubereye umujyanama mwiza amwifuriza kuruhukira mu mahoro y’Imana.
Yagize ati “Pascal mukunzi wanjye, wagiye nkureba ngira ngo ni inzozi. Mu myaka mike twamaranye, wambere inshuti nziza, umukunzi mwiza ndetse n’umujyanama ukomeye. Ngushimiye urwibutso unsigiye, Ndagukunda kandi nzahora ngukunda. Imana iguhe iruhuko ridashira.”
Umubyeyi ubyara Pascal nawe yagize ati “Nabyaye abana babiri, ariko ubu nari ngize batatu, kuko Justine, umugore wa Pascal nawe yabaye umwana wanjye, kandi tuzakomeza kumuba hafi uko dushobojwe mu gihe tukiri muri iyi Si y’abazima, kuko nawe yabaye hafi umugabo we.”
“Tubuze umujyanama ukomeye mu muryango, tubuze inshuti, kuko iteka nubwo ari muto, ariko ntiyaburaga kungira inama cyangwa ngo ayigire mushiki we. Pascal mwana wanjye, wari warahawe ubutumwa bwinshi hano ku Isi, ariko wabukoze mu gihe gito, ni uko ubusohoje, Imana irakwisubiza. Sinatinya kuvuga ko ntewe ishema no kuba ndi Mama wa Pascal.”
Yakomeje agira ati “Nubwo umuryango twari tukigukeneye, ariko Imana yashimye ko ugenda kuko icyo wari waroherejwe gukora cyari kirangiye. Abamalayika bakujyane bagushyikirize umubyeyi Bikiramariya, nawe agushyikirize umwana we Yezu, maze akwiyereke iteka uruhukire mu mahoro.”
Umubyeyi wa Pascal kandi yashimye abantu batahwemye kumuba hafi, barimo abanyamakuru, abiganye na Pascal, abo bakoranaga kuri CHUK, abavandimwe n’inshuti n’imiryango, asaba ko bazakomeza kuba hafi Justine umugore we.
Umuryango wa Pascal Habababyeyi uvuga ko kugeza ubu ikishe umwana wabo kitaramenyemana, kuko bwari u urwayo bwaje butunguranye.
Habababyeyi Pascal wavutse mu 1989, yatabarutse ku wa 21 Ukuboza 2024, byari biteganyijwe ko asezerana imbere y’Imana n’umukunzi ku wa 26 Ukuboza 2024, nyuma yo kumara iminsi basezeranye imbere y’amategeko, akaba amusize bitegura kwibaruka imfura yabo.
Aruhukire mu mahoro umuvandimwe.