ImyidagaduroMumahanga
Umuntu wari ukuze cyane kurusha abandi ku isi yapfuye
Umugore wo mu Buyapani wari ufite agahigo ko kuba ari we wari ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana agize imyaka 116 y’amavuko.
Urupfu rwa Tomiko wari ufite agahigo ka Guinness ‘World Records’ ko kuba umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi ku Isi, rwemejwe n’inzego z’ubuzima mu Buyapani kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2025, zivuga ko yapfuye tariki ya 29 Ukuboza 2024.
Tomiko Itooka, wavukiye i Osaka mu Buyapani ku wa 23 Gicurasi 1908, yafashe aka gahigo muri Nzeri 2024, nyuma y’urupfu rwa Maria Branyas Morera, wari ufite imyaka 117. Akaba yari yarabyaye abana bane , barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri.
Kuri ubu agahigo ko kuba mukuru cyane ku Isi kahawe Inah Canabarro Lucas, umubikira wo muri Brazil nawe ufite imyaka 116.