Amakuru

Umunsi mwiza w’ubwisanzure bw’itangazamakuru Kuri mwese

Tariki ya 3 Gicurasi buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru.Kimwe no Rwanda uyu munsi nawo urizihizwa.

Nyamara ariko uyu munsi tuwizihije mu gihe inkuru zigitarwa zikanatangazwa. Inkuru, ibitekerezo n’ibiganiro biracyahabwa ababyumva, ababireba n’ababisoma ku bwinshi. Uretse ibitangazamakuru dusanganywe nka radiyo, Televiziyo, ibyo kuri murandasi n’ibyo ku mpapuro, Benshi basa n’ababaye abanyamakuru n’ubwo atari wo mwuga ubatunze cyangwa bizwi ku mugaragaro ko ari wo bakora dukurikije uko itegeko ribiteganya. Ubu ni ubwisanzure.

Uyu munsi rero njye ndasanga ari uwa twese, tukaba tugomba kuwuzirikana twese. Ni na yo mpamvu nifurije umunsi mwiza w’ubwisanzure bw’itangazamakuru abanyamakuru ubwabo, abatanga amakuru n’abahabwa amakuru bose.

Abanyamakuru

Muri ku isonga y’amakuru, muritanga ahashoboka n’ahagoranye mugatara, mugatunganya mukanatangaza ibibera hirya no hino. Murabyuka mukicara mugatekereza, mukaduha ibitekerezo byanyu ku ngingo cyangwa ikibazo runaka cyugarije rubanda, bityo mugafasha abayobozi kubona igisubizo no gutanga umurongo w’ibyo tubamo buri munsi.Muri rero Umuyoboro uhuza abayobozi n’abayoborwa.

Ababaha amakuru
Banyamakuru, itegeko ribemerera gusaba kandi mugahabwa amakuru ya ngombwa mukeneye gutangariza rubanda. Ababaha amakuru ni benshi cyane. Ni abayobozi mu nzego za Leta, iz’abikorera, abanyamadini, abo mu miryango itari iya Leta, abo hirya no hino mu mashyirahamwe, amakoperative no mu bimina, abanyabukorikori n’abahanzi, abavumvu, abahinzi, aborozi n’abandi.

Mwe mwese mwemera kwakira ubusabe bw’abanyamakuru, bakabasanga namwe mukabasangiza ayo mufite, mukabamara amatsiko yabo ubwabo, n’ayo bafitiye abasomyi, turabashima. Barababaza mugasubiza, maze bakadusangiza byinshi twe tutari kwibonera ubwacu. Mwe mwese mutanga amakuru, mbifurije umunsi mwiza.

Abagenerwamakuru

Banyamakuru twizihizanya uyu munsi none, ̋kugosorera mu rucaca ̋ ntibikababeho, ̋guta inyuma ya Huye ̋ biragatsindwa. Ibyo mwandika, ibyo muvuga n’ibindi byose mutangaza hari ababisoma, hari n’ababatega yombi. Murandika bigasomwa, muravuga bakabumva.

Abumva n’abasoma rero ni abantu b’ingenzi mu ruhererekane rwo gutara, gutunganya no gutangaza amakuru. Muri abatangarizwa amakuru mukayumva, mukayasoma ndetse mukanagaragaza icyo muyatekerezaho. Itegeko ryo kubona amakuru ryadufunguriye inzira yo kwishiririra amatsiko.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button