Amakuru

Umukobwa yarwanye na nyina umubyara bapfa umugabo

Mu gihugu cya Nigeria muri Leta ya Anambara, umugore ndetse n’umukobwa we bararwanye induru ziravuga abantu barahurura nyuma yo gusanga bateretwa n’umugabo umwe wababeshye urukundo bose.

Uyu mugore ndetse n’uyu mukobwa we batabashije gutangazwa amazina yabo, ngo imirwano yabo yabaye uyu umugore yasanganga umukobwa we yahuje urugwiro n’uyu mugabo mu cyumba kandi uyu mugore yari aziko ariwe bakundana wenyine.

Abaturanyi baturanye n’uyu muryango bavuze ko ibibazo byatangiye igihe uyu mukobwa yatangiraga gukundana n’umugabo witwa Oga Dubai, wari usanzwe ari umukunzi wa nyina wuyu mukobwa.

Ibintu byaje gukomera ubwo uyu mugabo yazaga muri resitora y’uyu muryango, maze akihagera nibwo umukobwa yamusatirye aramuhobera ndetse barasomana biratinda, nyina wuyu mukobwa abibonye biramubabaza cyane niko guhita yadukira umukobwa we barafatana bararwana karahava birangira umukobwa aciriyeho nyina imyenda amwambika ubusa ku karubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button