Umukobwa yananiwe kwihanganira gutandukana n’umuhungu bari bamaze imyaka 12 bakundana ahitamo kwiyahura
Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umukobwa witwa Okonkwo Ngozi wiyambuye ubuzima nyuma yo gutandukana n’umuhungu bakundanaga bari bamaranye imyaka isaga 12 bari mu munyenga w’urukundo.
Iri sanganya ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo uyu mukobwa yabwirwaga nuriya musore bakundanaga ko bidashoboka ko bakomeza gukundana ahubwo bagomba gutandukana kuko uriya musore yari yarateye undi mukobwa inda.
Uriya mukobwa witwa Ngozi akimara kumva ibyo nyamusore yari amubwiye ngo yarababaye cyane bikomeye ndetse ahita ajya ku rubuga rwe rwa twitter yandikaho amagambo y’agahinda ndetse n’intimba yari amaze guterwa nuriya musore bari bamaze imyaka isaga 12 bakundana arangije ahita ajya kwiyahura.
Ku rubuga rwe twa twitter uriya mukobwa Okonkwo Ngozi yagize ati “Ntana rimwe nigeze mbabara bigeze aha ngaha mu buzima bwanjye bwose”.
Nyuma yaho uriya mukobwa yiyamburiye ubuzima Kubera gutandukana n’umusore bakundanaga, abantu bakaba banenze igikorwa yakoze cyo kwiyahura bavuga ko bitari bikwiriye ko yakwiyica Kubera umuhungu wamwanze, ngo kuko ari ibintu bisanzwe bibaho cyane mu buzima.