Udushya

Umukobwa yambitswe impeta n’umuhungu bakundana maze ahinduka nk’umusazi

Ubusanzwe kwambika impeta umuntu ni ibintu bisanzwe bibaho cyane gusa uko umuntu wayambitswe abyakira nibyo biba bitandukanye, hari abantu bambikwa impeta bakabifata nk’ibintu bitarenze gusa hari n’abandi bishima cyane birenze bakanarira, ni muri urwo rwego umusore yambitse impeta umukobwa bakundana maze uwo mukobwa ahinduka nk’umusazi.

Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umusore apfukamye mu gihe yari ategereje umukobwa bakundana ngo amwambike impeta, aho yari agaragiwe n’abandi bantu benshi bari bitabiriye ibyo birori.

Uyu mukobwa ubwo yageraga aho ibirori byari byateganijwe kubera byo kumwambika impeta, yahise avuga yego nyuma yo kubona umuhungu apfukamye maze bigeze mu gihe cyo kumwambika impeta byamurenze ahinduka nk’umusazi kubera ibyishimo ndetse yirukanka ahantu azenguruka ahaberaga ibirori.

Abantu benshi bakaba batangajwe n’uburyo uyu mukobwa yishimiyemo kwambikwa impeta n’umuhungu bakundana wamusabaga ko bazashyingiranwa bakabana nk’umugore n’umugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button