Udushya

Umukobwa yakoze ubukwe wenyine kugirango ahinyuze abahatiriza abakobwa gushaka abagabo vuba

Mu gihugu cya Australia mu mujyi wa Sydney hari inkuru y’umukobwa witwa Patricia Christine, watangaje abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo yikoranaga ubukwe wenyine nta mugabo barikumwe.

Nkuko ibinyamakuru byo mu gihugu cya Australia byabitangaje, ngo uyu mukobwa yaragiye yigurira indabo, agura imikufi yo kwambara, imirimbo itandukanye yambarwa n’abageni ndetse n’impeta y’amapawundi £49 arangije ajya kwikorana ubukwe wenyine.

Patricia usanzwe ari umwarimu yakoze ubukwe wenyine kugirango ahinyuze abantu batuye mu gace k’iwabo kuko bumva ko nta mukobwa wakabaye agira imyaka 30 atarashaka umugabo, ikindi nuko yabikoze nta mukunzi yari asigaye afite kuko uwo bakundanaga wari waramwambitse n’impeta batandukanye mu mwaka wa 2013.

Nyuma y’imyaka myinshi atandukanye n’umukunzi we bari barasezeranye kuzabana akaramata gusa bakaza gutandukana bitewe nuko yabonaga ko nibashakana bitazabira mu rugo rwabo ahitamo kubivamo, none akaba yarahise afata umwanzuro wo gukora ubukwe wenyine bitewe n’igitutu abantu bamushyiragaho ndetse no kugirango atazajya ahora ahangayitse kubera umugabo.

Patricia yiyambitse impeta wenyine

Uyu mukobwa akaba yavuze indahiro nkizo abagore n’abagabo bavuga mu gihe cyo gushyingiranwa, akaba yabikoreye imbere y’abantu basaga icyenda bari bitabiriye ibyo birori bye.

Yagize ati “Njyewe ndikunda cyane nubwo hari amakosa nagiye nkora gusa niyemeje kwibera mwiza no kwigirira icyizere kandi niyemeje gukurikira inzozi zanjye zaba nini cyangwa ntoya”.

Yakomeje agira ati” Sosiyete yacu idushyiraho igitutu cyane cyane iyo wenda kugeza ku myaka 30 ngo yashaka umugabo, nahisemo gukora ibinyuranye nibyo abantu bifuza ndetse ngaragarize abantu ko ubucuti bwiza butangirira kuri twebwe ubwacu”.

Uyu mukobwa asanzwe ari umwarimu mu murwa mukuru wa Australia ariwo Sydney

Abantu bakaba batashimishijwe nibyo uriya mukobwa yakoze  ndetse abantu benshi bakaba baramwohererezaga ubutumwa butandukanye bwinshi burimo no kumutuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button