Amakuru

Umukobwa wahoze akundana na Myugariro wa Bayern Munich Jerome Boateng yasanzwe yapfuye

Umukobwa witwa Kasia Lenhardt w’imyaka 25 ukomoka mu gihugu cy’Ubudage wahoze akundana na Myugariro w’ikipe ya Bayern Munich, Polisi yamusanze yitabye Imana aho yari atuye muri Apartment iherereye mu mujyi wa Berlin.

Urupfu rw’uyu mukobwa rwamenyekanye ku munsi wo kuwa kabiri tariki ya 9 Gashyantare 2020, ubwo polisi yatangazaga ko yasanze uyu mukobwa Kasia Lenhardt  w’imyaka 25 yitabye Imana, gusa hakaba hatatangajwe icyaba cyarateye urupfu rwe.

Kasia Lenhardt yitabye Imana yari yaramaze gutandukana na Jerome Boateng

Uyu mukobwa Kasia Lenhardt akaba yari aherutse gutandukana na Myugariro wa Bayern Munich Jerome Boateng bari basanzwe bakundana, dore ko umubano wabo warangiye tariki ya 2 Gashyantare 2020, nyuma yaho uyu Myugariro yanditse kuri Instagram agaragaza ko atakiri kumwe nuyu mukobwa.

Inshuti magara ya Kasia Lenhardt yitwa  Sara Kulka yanditse kuri Instagram igira isabira uyu mukobwa iruhuko ridashira, aho yagize ati” Ruhukira mu mahoro nshuti yanjye, nzakumbura inseko yawe nziza kandi nzageza ubutumwa bw’akababaro ku muryango n’inshuti”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button