Imyidagaduro

Umuhanzi Fizzo Mason yashyize hanze amashusho y’indirimbo Game zanjye yakoranye na Pacifica

Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop Fizzo Mason usanzwe ukorera umuziki mu Karere ka Musanze , amaze iminsi ashyize hanze amashusho y’indirimbo yise”Game zanjye” yakoranye n’umuhanzi Pacifica nawe ukorera umuziki we mu Karere ka Musanze, amashusho yakiriwe neza n’abakunzi b’uyu muhanzi ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange by’umwihariko mu karere ka Musanze.

Niyikiza Fidele ukoresha amazina Fizzo Mason nk’amazina y’ubuhanzi, yabwiye Umuragemedia ko impamvu yanditse iyi ndirimbo yitegereje agasanga hari ukuntu umuntu aba akora ibintu bye kandi mu buryo bwe, ariko abandi bantu ntibashimishwe nibyo akora maze bakamugira ishyamba, bakamugirira ishyari, bagatangira kwifuza kumushyira hasi, ariko ntibamenye ko Imana ariyo ikora byose, burya bitakorwa n’abantu.

Yagize ati”igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo ‘Game zanjye’ twagikuye kubyo tubona aha hanze, kwa kundi uba wihiringa ushaka ubuzima ndetse n’iterambere utitaye ku bandi mbese umenya izawe utitaye ku byabandi ariko abandi bantu ntibanezezwe nibyo ukora bagatangira kukugirira amashyari ndetse bakaba banagushyirishamo urebye nabi”.

Fizzo Mason ubwo yahabwaga igihembo muri UEMA Award

Umuhanzi Fizzo Mason, ni umwe mu bayoboye injyana ya Hip Hop mu karere ka Musanze, dore ko aherutse no kwegukana ibikombe bibiri mu bihembo bya UEMA Award biherutse gutangirwa mu karere ka Musanze, uyu muhanzi akaba yaratangiye umuziki mu mwaka wa 2013, akaba yaragiye akora indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa cyane harimo, Fitina yakoranye na Jay C ndetse na  Aime Bluestone, hari kandi indirimbo nka Feri, Halleluya, Ice Cream ndetse na Game zanjye aheruka gushyira hanze hamwe n’izindi.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO GAME ZANJYE FIZZO MASON FT PACIFICA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button