Amakuru

Umugore yarashe mugenzi we nyuma yo kumusanga mu kabari asangira n’umugabo we inzoga

Mu gihugu cya Brasil haravugwa inkuru y’umugore witwa Dayane Rafaella de Silva Rodrigues w’imyaka 31, wishe mugenzi we amurashe nyuma y’uko amusanze mu kabari arimo gusangira n’umugabo we inzoga.

Aya mahano yabereye mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bwa Brazil mu kabari k’ahitwa Tiangua, ubwo Rafaella yasanganga umugabo we yishimanye n’undi mugore muri ako kabari maze agahita afata imbunda akarasa uwo mugore warikumwe n’umugabo we maze ahita yitaba Imana, nkuko amakuru dukesha umuryango abivuga.

Nkuko amashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, uyu mugore Rodrigues wasazwe n’uburakari bwinshi ndetse n’ifuhe rikabije cyane, amashusho yamugaragaje afata imbunda maze arasa amasasu aho umugabo we yari yicaranye n’umugore witwa Djaiane Batista Barro.

Nyuma y’uko uyu mugore arashe amasasu ku meza yari yicayeho umugabo we n’umugore, isasu rimwe ryahise rifata mu mutwe umugore witwa Barro warikumwe n’umugabo we maze ahita yitaba Imana, ndetse irindi rikaba ryafashe undi mugabo wari wibereye aho ngaho maze nawe arakomereka bidakabije, nyuma kurwana n’uyu mugore ashaka kumwambura imbunda ngo adakomeza kurasa.

Nyuma yibyo uyu mugore Dayane Rafaella de Silva Rodrigues w’imyaka 31 yakoze, yahise atabwa muri yombi na Polisi yo muri kariya gace ka Tiangua, ndetse uyu mugore akaba akomeje kwiregura avuga ko atashakaga kwica uriya mugore ahubwo yashakaga kubatandukanya ngo barekere gusangira kuko byatumye afuha cyane akibakubita amaso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button