Udushya

Umugore yamennye Acide ku wahoze ari umugabo we amuziza ko afite igitsina kinini

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru yaciye ibintu y’umugore witwa Njeri Lucy wajyanywe mu rukiko ashinjwa kumena Acide ku wahoze ari mugabo, nyuma y’uko uyu mugabo we amusanganye n’undi mugabo mu nzu, bakaba bari batakibana barapfuye ko umugabo afite igitsinda kinini.

Uyu mugore Njeri Lucy yarezwe mu rukiko rwa Makadara n’umugabo we Nyebere Geoffrey mu gace kitwa Soweto, mu ntara ya Embakasi kuwa 16 Mutarama 2021. Uyu mugabo yareze uyu mugore Njeri ko yamuhohoteye ariko Njeri yabwiye umucamanza witwa Angelo Kithinji ko uyu mugabo we batandukanye kubera ko atari kwihanganira gukomeza kubana nawe bitewe n’igitsina cye kinini.

Yavuze ko yaburiye uyu wahoze ari umugabo we Nyebere kutazongera kumugerera mu rugo kuko ngo “igitsina cye ari kinini cyane nta mugore wacyihanganira.”

Njeri yavuze ko yareze kenshi uyu wahoze ari umugabo we kuri sitasiyo ya polisi ya Soweto ko amusura kenshi kandi yaramweruriye ko adakeneye kongera kumubona no kugira ikindi bakorana.

Yagize ati “Namubwiye kenshi ko ntakimukeneye kubera ko ntabasha kumwihanganira kubera ingano y’igitsina cye ariko yakomeje kuza iwanjye kandi nabibwiye polisi inshuro nyinshi. Mfite ibirego 20 namureze kuri polisi ariko nawe yahitaga ajya kuri Polisi kundega gusa ubu nta kirakorwa Nabibereka.”

Nyebere Geoffrey umugabo wa Njeri yabwiye Polisi ko yagiye mu rugo aho uyu mugore asigaye aba, agenda avuga ko ari umugore we mu masaha ya saa yine z’ijoro, amufatana n’undi mugabo bari munzu bifungiranye niko guhita akomanga banga kumukingurira.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko uyu mugore we yahise afungura idirisha amumenaho acid iramutwika , maze Nyebere Geoffreyniko guhita avuza induru abaturanyi baraza basanga yamenweho acide niko guhita bamujyana kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button