Udushya

Umugore yakase umugabo we ubugabo n’udusabo tw’intanga amuziza kumuca inyuma

Mu gihugu cy’Ubushinwa hakomeje kuvugwa inkuru y’umugabo wakaswe ubugabo we n’umugore we amuziza kumuca inyuma akajya kwiganirira n’abandi bagore.

Ibi byabaye ubwo uyu mugore w’imyaka 33 y’amavuko witwa Feng yasangaga muri telephone ye harimo ubutumwa umugabo we w’imyaka 35 witwa Fan Lung yari yandikiye undi mugore witwa w’imyaka 21 witwa Zhang Hung abinyujije kuri email.

Uriya mugabo Fan Lung ngo yandikiye uriya mugore wundi maze yibagirwa gufunga account mae umugore we afunguye telephone ahita abubona, niko guhita arakara afata imakasi aragenda asanga umugabo we asinziriye arangije amukata ubugabo bwe, umugabo yahise atabaza abantu baraza basanga arimo kuva amaraso menshi bahita bamujyana kwa muganga naho umugore we ahita ahunga.

Ntabwo byarangiriye aho kuko uriya mugore Feng yagiye no kwa muganga aho umugabo we yari yajyanwe maze acungacunga nta muntu uri iruhande rw’umugabo arangije afata imakasi arongera amukata udusabo tw’intanga.

Uyu mugore Feng akimara gukata udusabo tw’intanga tw’umugabo we yahise afatwa n’abashinzwe umutekano maze bahita bamujyana kuri polisi kugirango ahatwe ibibazo ku byaha yakoze byo kwangiza umugabo we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button