Udushya

Umugore yahinduye akenda k’imbere agapfukamunwa nyuma yo kwangirwa guhaha atakambaye

Mu gihugu cya Afurika y’Epfo hakomeje kuvugwa inkuru itangaje cyane, aho umugore yakoze agashya nyuma yo kwangirwa guhaha ibyo yari akeneye kubera ko atambaye agapfukamunwa, maze akuramo akenda yari yambariyeho ahita akambara mu cyimbo cy’agapfukamunwa.

Uyu mugore ubwo yageraga mu iduka agiye guhaha umucuruzi yamusabye kwambara agapfukamunwa maze umugore amusubiza ko ntako afite, umucuruzi yahise abwira umugore ko atari bwemererwe guhaha kubera ko nta gapfukamunwa yambaye ndetse amubwira ko agiye guhamagara n’abashinzwe umutekano bakamusohora hanze.

Uriya mugore ubwo yakuragamo akenda yari yambariyeho

Nyuma yo kubwirwa ko nta burenganzira afite bwo guhaha ndetse agiye gushyirwa hanze nuriya mucuruzi, umugore yahise afata umwanzuro wo gukuramo akenda k’imbere yari yambariyeho(Ikariso) maze ahita akambara akagira agapfukamunwa kugirango abashe kubona serivisi yifuzaga.

Nkuko amashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, uriya mugore yafashwe ayo mashusho na camera yo mu isoko ryitwa Pick n Pay supermarket, ubwo yakuragamo kariya kenda yari yambariyeho agahindura agapfukamunwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button