Amakuru

Umugore wa Nyakwigendera Perezida Magufuli ari mu bitaro

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Nyakwigendera Bwana John Pombe Magufuli, arwariye mu bitaro muri icyo gihugu kubera agahinda akomeje guterwa no kubura uwahoze ari umugabo we.

Uyu mugore witwa Janet Magufuli yagiye mu bitaro nyuma yuko ananiwe kwakira agahinda yatewe no kubura umugabo we Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli witabye Imana mu kwezi gushize kwa Werurwe azize indwara y’umutima.

Nkuko byatangajwe n’umuhungu we witwa Joseph Magufuli, yavuze ko Nyina yajyanywe mu bitaro bitewe n’uburwayi yagize nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana maze uyu mugore akagira agahinda gakomeye ndetse akaba akomeje no kunanirwa kwakira urupfu rw’uwahoze ari umugabo we babanye igihe kitari gito.

Janet Magufuli yananiwe kwakira urupfu rw’uwahoze ari umugabo we

Umuhungu wa Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli, yakomeje avuga ko nubwo Nyina arwaye ariko yamuhaye ubutumwa agomba kugeza ku baturage ba Tanzaniya bwo kubashimira uburyo badahwema kumuba hafi ndetse anashimira Perezida Samia Suluhu n’abagize Guverinoma bose ku cyubahiro bahaye umugabo we ubwo yitabaga Imana.

Joseph Magufuli yagize ati “Mama yambwiyengo n’ubwo arwaye bitewe no kunanirwa kwakira agahinda yasigiwe n’urupfu rw’umugabo we, ariko ashimira abaturage ba Tanzania ndetse na Perezida Samia Suluhu n’abagize Guverinoma bose uburyo bakomeje kumuba hafi ndetse n’icyubahiro bahaye umugabo we ubwo yitabaga Imana”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button