Amakuru

Umugore ushinjwa kwica umugabo yarekuwe by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza

Umugore witwa Christa Kaneza ukomoka mu gihugu cy’Uburundi ushinjwa kwiyicira umugabo we witwa Kubwimana Thiery , yarekuwe by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza nkuko byategetswe n’urukiko hariya mu gihugu cy’Uburundi.

Uyu mugore wari umaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri muri gereza afunzwe nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cy’uburundi yabaye arekuwe kugirango aburane ari hanze kubera afite umwana w’uruhinja agomba kuba ari kwitaho.

Nubwo uyu mugore yafunguwe by’agateganyo ariko abo bari bafatanwe bacyekwaho iki cyaha cyo kwica Kubwimana Thiery baracyafunzwe, iki gikorwa cy’ubwicanyi kikaba cyarabaye tariki ya 24 Ugushyingo ubwo abantu bataramenyakana bateye urugo rwa Kubwimana na Kaneza maze bakarasa Kubwimana agahita yitaba Imana.

Kubwimana Thiery atarapfa hamwe na Kaneza

Uyu muryango ukaba wari umaze amezi macye ukoze ubukwe dore ko bashakanye mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2020, bikaba bivugwa ko aya mahano yabaye kubera ibijyanye n’imitungo uyu Kubwimana Thiery yari afite umugore we akaba yarashakaga kuyisigarana wenyine.

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button