Iyobokamana

Umugabo yimanitse mu kagozi kubera ko umugore we yanze ko batera akabariro

Mu gihugu cya Zimbabwe mu gace kitwa Somabula, haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 21 witwa Dumisani Matonsi, wiyahuye mu mugozi nyuma y’uko umugore we babanaga yanze ko batera akabariro.

Nkuko amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Zimbabwe cyitwa The Herald, cyavuze ko uyu mugabo Dumisani Matonsi yatashye avuye mu kazi ke yari asanzwe akora maze ageze mu rugo mu gihe cyo kuryama asaba umugore we witwa Mazambatate Sarah w’imyaka 18 ko batera akabariro undi arabyanga.

Uyu mugore akimara guhakanira uriya mugabo Matonsi ko nta kintu bari bukore ku bijyanye nibyo yari amaze kumusaba, umugabo ngo byaramubabaje cyane kuba umugore we yanze ko batera akabariro maze afata umwanzuro wo gusohoka mu nzu ajya kwiyahura.

Nkuko Umugore wa nyakwigendera Dumisani Matonsi yabitangaje, yavuze ko akimara guhakanira umugabo we ko nta kintu barakora yahise yiryamira ariko ategereza ko mugabo we aragaruka araheba, arangije arabyuka ajya kureba hanze ko amubona niko gusanga yapfuye nyuma yo kwimanika mu mugozi.

Amakuru akaba avuga ko uyu mugabo yafashe umugozi ukomeye akawumanika mu giti cyari hanze y’inzu yabo arangije ariyahura arapfa, kugeza ubu polisi ikaba yaratangiye iperereza ry’imbitse ku rupfu rw’uriya mugabo Matonsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button