Amakuru

Umugabo yatwitse mugenzi we ibirenge amuziza kwiba amagi ane

Mu gihugu cya Zimbabwe haravugwa inkuru y’umugabo witwa Personal Paulo w’imyaka 34, watwitswe ibirenge byose na muramu w’umukoresha we nyuma yo gufatwa yibye amagi ane ya dendo.

Ibi byabaye ubwo uyu mugabo Personal paulo usanzwe ari umuhinzi mu murima w’ibihwagari by’umukoresha we yafatwaga na muramu w’uyu mukoresha witwa Leon Koza amaze kwiba amagi ane ya dendo, arangije ahita afata ibirenge bye abishyira mu muriro atangira kumutwika bikomeye.

Uyu mugabo Personal Paulo yyabwiye ibinyamakuru ko uyu Leon Koza akimara kumufata amaze kwiba ariya magi 4 ya dendo, yahise amuzirika ku cyuma kugirango atamucika maze ahita ajya gucana amakara ku mbabura arangije araza afata amaguru ye ayashyira muri uwo muriro yacanye hanyuma amusaba kuvuga cyane ati “kwiba ni bibi.”

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye mu gihugu cya Zimbabwe uriya mugabo Paulo ntiyahise ajya kwa muganga nyuma yo gutwikwa kubera ubukene kugeza ubwo yaje gufashwa na mushiki we ubwo yazaga kumusura agasanga ibirenge bye bimeze nabi agahita amujyana kwa muganga kuko Personal Paulo atabashaga kugenda kubera ubushye.

Umugabo wakoze ariya mahano yo gutwika uriya mugabo Paulo Personal ariwe Leon Koza yahise atabwa muri yombi na Polisi yo mu gace ka Banket ndetse akaba yasabiwe kuba afunzwe kugeza agejejwe imbere y’urukiko kuwa 19 Werurwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button