Udushya

Umugabo yaguye mu kantu ubwo yasangaga umugore we aryamanye n’undi mugore bakora ibikorwa by’ubutinganyi

Mu gihugu cy’Ubuyapani, Umugabo w’imyaka 39 utatangajwe amazina ye yatunguwe cyane no gutaha iwe mu rugo agasanga umugore we basezeranye aryamanye n’undi mugore bahuje igitsina barimo gukora ibikorwa by’ubutinganyi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo akimara kubona ibi yaguye mu kantu maze afata umwanzuro wo kujya mu rukiko kurega uriya mugore yasanze aryamanye n’umugore we bashyingiranwe ndetse ahita anatumizwa imbere y’urukiko.

Uriya mugore akimara kugezwa imbere y’Urukiko rw’isumbuye rwa Tokyo, yahaswe ibibazo ndetse birangira ategetswe kwishyura amafaranga angana na Miliyoni 1 y’amayeni akoreshwa muri kiriya gihugu cy’Ubuyapani, kubera icyaha cyo cy’ubuhemu ndetse no guhungabanya umunezero w’abashakanye.

Ubusanzwe aba bagore bombi ngo bahuriye ku mbuga nkoranyambaga batangira gukundana ndetse ngo uriya mugore waryamanye n’umugore wuriya mugabo yari afite ubukwe ariko ngo bwarahagaze kubera guhora aryamana n’abantu bahuje ibitsina.

Umucamanza yavuze ko umubano w’abahuje ibitsina utemewe n’agato mu gihugu cy’Ubuyapani ndetse mu ntangiriro z’uku kwezi urukiko rw’ibanze rwa Sapporo rwemeje itegeko nshinga rya leta y’u Buyapani ritemera ababana bahuje ibitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button