Udushya

Umugabo yabereye umugore ikiraro kimwambutsa ku muferege bitangaza benshi

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umugabo watunguye abantu benshi nyuma y’amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, agaragaza uyu mugabo aryamye hasi umugore we wari utwite ari kumwambukiraho nk’ikiraro.

Icyo gikorwa gitangaje cyabereye mu cyaro cy’ahitwa Yoruba mu gihugu cya Nigeria, bikaba byabaye uriya mugabo yari ajyanye umugore we kwa muganga agiye kubyara kuko yari atwite inda y’imvutsi ndetse abantu benshi bakaba batangajwe n’igikorwa uriya mugabo yakoze bavuga ko afitiye umugore we urukundo rwinshi cyane.

Abantu babonye ibyo uriya mugabo yakoze, bavuze ko umugore we yageze ahantu hari umuferege akabwira umugabo we ko atashobora kuhambuka, nibwo ngo uriya mugabo yahise aryama hasi maze umugore we amwambukiraho ubundi barakomeza.

Amakuru akaba avuga ko  uriya mugabo n’umugore we bari bamaze gukora urugendo runini baturutse aho baba berekeza kwa muganga kugirango umugore abashe kubona uko yabyara kuko yari akuriwe cyane, kuko basanzwe batuye mu cyaro ahantu hakiri inyuma mu iterambere, nta mavuriro, nta mashuri, imihanda ntayo ndetse n’ibindi ku buryo nta bundi bufasha bari gupfa kubona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button