Amakuru

Umugabo wo mu gihugu cya Uganda yaciye ikiganza umukobwa wanze kumubera umugore

Daily Monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu giturage cya Nabooti, mu gace ka Nakatsi mu gihugu cya Uganda, umugabo yaciye ikiganza umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko nyuma y’uko uyu mugabo asabye uyu mwana w’umukobwa kumubera umugore ariko akabyanga.

Uyu mugabo wari ufite umuhoro, yategeye mu nzira uyu mukobwa aho akunda kunyura atashye mu rugo, mu masaha ya saa tatu z’ijoro. Nibwo yamubajije niba atemera kumubera umugore, umukobwa yongera kumuhakanira, maze umugabo ahita amuca ikiganza ubundi arigendera asiga umukobwa aho.

Umukobwa usanzwe yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yatangarije iki kinyamakuru ko ubwo yabwiraga uyu mugabo ko adashobora kumubera umugore, yamubwiye ko ashaka gukomeza amasomo. Ati: “Byararamurakaje. Maze ahita ankata ikiganza ubundi ansiga aho aragenda ndimo kuva amaraso menshi”.

Inshuti z’uyu mukobwa zaje kumusanga aho yari yakatiwe ikiganza, niko guhita zihamagara abaturage maze bamujyana kwa muganga ku bitaro bya Bududa, nabyo biza kumwohereza mu bitaro bikuru bya Mbale.

Umubyeyi w’uyu mukobwa, Juliet Khainza yatangaje ko polisi yataye muri yombi uyu mugabo, kuri uwo munsi gusa ihita imurekura. Uyu muryango w’uyu mwana ukaba wifuza ko polisi yakongera guta muri yombi uyu mugabo maze akaryozwa ibyo yakoreye umukobwa wabo.

Ubuyobozi bwa Polisi bwavuze ko umugabo bari bataye muri yombi, bamurekuye kuko atari we wakoze icyaha, bukavuga ko uwagikoze agishakishwa. Bwemeza kandi ko umugabo uri gushakishwa akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu, mu gihe Juliet Khainza avuga ko atari cyo kirego batanze, ahubwo batanze ikirego barega uwo mugabo kugerageza kwica umukobwa wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button