Udushya

Umugabo warishaga amazirantoki umugati yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano

Umugabo witwa Emmanuel Edgu ukomoka mu gihugu cya  Nigeria mu gace ka Oyo muri leta ya Oyo, yafashwe na polisi nyuma yo kumusanga mu iduka rye ari kurya amazirantoki hamwe n’umugati.

Aya mahano yabereye ahitwa Sango, mu mujyi wa Ibadan, aho uriya mugabo Edgu Emmanuel asanzwe afite iduka ricuruza imisatsi y’abagore ndetse n’ibirungo bigiye bitandukanye bifasha abantu kurimbisha umubiri wabo .

Emmanuel Edgu ubwo yafatwagwa

Uyu mugabo ubwo yari ari mu iduka rye, yaje gutungurwa n’abaturage bo muri kariya gace ka Sango mu mujyi wa Ibadan, maze bamusanga arimo kurya umugati ari kuwurisha amazirantoki niko guhita bahamagara inzengo zishinzwe umutekano zihita zimuta muri yombi.

Abantu bo muri kiriya gihugu bakaba bakomeje kwibaza impamvu uriya mugabo yaryaga umugati hamwe n’amazirantoki, gusa  nyuma yo gufatwa kwe hakaba hakomeje ipereza ryimbitse ngo barebe icyihishe inyuma yariya mahano yakoze, nkuko byatangajwe na polisi ikorera muri Leta ya Oyo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button