Udushya

Umugabo n’umukobwa basambaniye mu ruhame nyuma yo kubyinana ingwatira

Mu gihugu cya Uganda mu gace kitwa ka Wakiso haravugwa inkuru y’umugabo n’umukobwa basambaniye imbere y’isoko nyuma yuko bahujwe no kubyina indirimbo y’ingwatira yari yashyizwemo n’umwe mu bavanga imiziki.

Aya mahano yabaye ubwo umuntu uvanga imiziki yashyiragamo indirimbo y’ingwatira, maze uriya mugabo n’umukobwa batangira kwegerana batangira kubyina iyo ndirimbo, ntibyatinze ngo umugabo yatangiye kumanura ipantalo yari yambaye ari nako amanura akajipo umukobwa yari yambaye dore ko ngo kari kagufi cyane maze batangira gusambana imbere y’abantu.

Amakuru avuga ko nubwo aho basambaniraga hari abantu benshi babarebaga ndetse abari babashungereye bari babaye benshi cyane, ibyo bitababujije gukomeza igikorwa bari barimo kuko batitaye ku maso yose yabarebaga ahubwo bakomezaga kubwira uwavangaga umuziki kongeza akaziki, gusa ariko abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakaba banenze cyane uriya mugabo ndetse nuriya mukobwa bitewe nibyo bakoreye ku karubanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button