Imikino

Umufaransa witwa Valentin Ferron niwe wegukanye etape ya kane ya Tour du Rwanda

Etape ya kane muri Tour du Rwanda 2021 yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Musanze ku ntera ya kilometero 123,9, yegukanwe n’umusore w’imyaka 23 ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa witwa Valentin Ferron ukinira ikipe ya Total Direct Energie.

Uyu mukinnyi w’ikipe ya Total Direct Energie, yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2021 aho yanikiye abandi akoresheje amasaha atatu, iminota 13 n’amasegonda 47, akaba yakurikiwe n’umukinnyi witwa Pierre Rollond ukinira ikipe ya B&B Hotels.

Umunyarwanda waje hafi yaje ku mwanya wa gatatu, uwo akaba ari umusore witwa Manizabayo Eric usanzwe akinira ikipe y’amagare ya Benediction Ignite, aho yakoresheje amasaha atatu, iminota 13 n’amasegonda 51, naho undi musore w’umunyarwanda witwa Nsengimana Jean Bosco asoza ku mwanya wa karindwi arushijwe n’wa mbere amasegonga agera kuri 46.

Kugeza ubu ngubu umwenda w’umuhondo uracyafitwe n’umusore ukomoka mu gihugu cya Colombia witwa Sanchez Vergara Brayan ukinira ikipe ya Medellin, aho amae gukoresha amasaha 13, iminota 20 n’amasegonda 18, akaba anganya ibihe n’abakinnyi batandukanye barimo Hoehn Alex, Restrepo Jhonatan, Quentin Pacher, James Piccoli, Sevilla Rivera, Quintero Norena, Martin Rodriguez ndetse na Eyob Metkel.

Ku rutonde rusange kandi umukinnyi w’umunyarwanda uza hafi ararushwa na Sanchez Brayan wa mbere iminota itanu n’amasegonda 53, uwo akaba ari umusore witwa Muhoza Eric.

Ku munsi wejo tariki ya 6 Gicurasi 2021 hazakinwa agace ka gatanu muri Tour du Rwanda ya 2021, aho abasiganwa bazahaguruka mu karere ka Nyagatare berekeza mu mujyi wa Kigali ku ntera ya kilometero 149,3, kuri ubu abanyarwanda bose bakaba bategereje kureba niba hari icyo abakinnyi baba nyarwanda haricyo bakora muri iyi tour du Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button