Uganda:Yabujije abakozi ba leta akazi yabakingiye mu nzu
Muri Uganda, umuzamu w’imyaka 67, witwa Karim Kanku, avuga ko Leta imufite umwenda wa Miliyoni 1.8 z’Amashilingiu ya Uganda, ayo akaba ari ibirarane by’umushahara we w’amezi icyenda, ari byo byatumye afungirana abo bakozi.
Kanku avuga ko yihanganye cyane, kugeza ubwo umuryango we ubura ibyo kurya, ananirwa kwishyura ubukode bw’inzu ndetse n’amafaranga y’ishuri ry’abana, mu kugerageza kugaragaza ikibazo cye, ko akeneye kwishyurwa ibyo birarane by’umushahara we, yahisemo gufungirana abakozi ba Leta bagera kuri 50.
Iyo nama yo gufungirana abakozi ba Leta, Kanku yayigiriye ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2023, kuko abakozi bose baje ku kazi mu gitondo, batungurwa no gusanga inzugi zose z’ibiro bakoreramo zifunze.
Uko gufungwa kw’iyo nyubako yose ikoreramo abakozi ba Leta muri ‘Municipal’ ya Njeru, byatangaje abantu bari baje kuhasaba serivisi, bamwe mu bakozi basubira mu ngo kuko batashoboraga kwinjira aho bakorera.
Ntibiramenyekana uko yabonye imfunguzo z’izo nzugi zose, ariko hari abavuga ko Kanku yakoreye iyo ‘Municipal ‘ ya Njeru mu myaka isaga 30, yizerwaga n’abayobozi be.
Kanku yagize ati “Niba bampagarika ku kazi kubera ko nafunze ibiro, babikore, ariko bagomba kwishyura amafaranga bamfitiye y’amezi icyenda (9) ashize. Nagerageje kwihangana cyane igihe kingana gitya, si uko ntagira inshingano mu rugo”.
Kanku avuga ko yakoraga akazi k’izamu ku manywa na nijoro, rimwe na rimwe atanahabwa ikiruhuko, ngo yigeze gusaba ko yahabwa undi bafatanya, ariko icyifuzo cye nticyumviswe.
Umwe mu bayobozi b’aho Njeru, Michael Odeba na we ibiro bye byafunzwe, yamusabye ko yafungura mu gihe ikibazo cye kirimo gukurikiranwa, Kanku arabyemera.