
Ku mbuga nkoranyambaga niho hatambukijwe ubutumwa ko Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ashobora kuba arwaye.
Inkuru dukesha Daily Monitor yo kuri uyu wa gatatu Kamena tariki ya 7 ivuga ko Nyuma yo kumva Perezida Museveni atameze neza yahise afata umwanzuro wo kwifatisha ibizamini bya Covid-19 kugirango amenye uko ahagaze.
Nyuma yo gufatwa ibizamini ;ikizamini cya mbere cyagaragaje ko Yoweri Museveni ari muzima(Tested Negative)ariko icya kabiri kiza kivuguruza icya mbere bivuga ko icya kabiri cyaje cyerekana ko afite ubwandu bwa Covid-19(Tested Positive)
Mu ijambo rye nkuko tubicyesha Daily Monitor Museveni yagize ati:
“Nabyutse numva ntameze neza mfata umwanzuro wo gufatwa ibizamini kugirango menye uko mpagaze;gusa ikizamini cya mbere cyagaragaje ko ndafite covid-19 naho icya kabiri kivuguruza icya mbere ko ndwaye covid-19 nafashe umwanzuro wo kwishyira mu kato niyo mpamvu ntaje mu modoka imwe niya Mama Janet.”