Uganda:Umuporisi yarashe umusirikare wifotoreje ku mukobwa
Umupolisi wari ufungiye mu kigo cya gisirikare mu Karere ka Mbarara mu Burengerazuba bwa Uganda, yishe arashe umusirikare wari mu kazi nyuma yo kumubona yifotoranya n’umukobwa mu kabari kari mu kigo cya Polisi.
Byabaye kuri uyu wa Gatanu ubwo Umupolisi witwa Charles Opio yarasaga umusirikare uzwi nka Lt Corporal Yeremiah Paper mu kigo cya Polisi i Mbarara hafi y’ahakorera Ishami rya Banki ya Uganda.
Daily Monitor yatangaje ko amakimbirane yatangiye ubwo uwo musirikare yagiranaga ibihe byiza n’umukobwa bari bari gusangira mu kabari, bakagera aho bifotoranya.
Opio yabwiye uwo musirikare ko bitemewe kwifotozanya n’abakobwa mu kigo cya gisirikare, amakimbirane atangira ubwo kugeza ubwo barasanaga umusirikare akahagwa.
Uwo mupolisi yahise atabwa muri yombi nk’uko amakuru ava mu nzego z’umutekano za Uganda abivuga.
Ibi bibaye nyuma y’impfu zikomotse ku kurasana zimaze iminsi zivugwa muri Uganda by’umwihariko mu bashinzwe umutekano.
Abashinzwe umutekano bane bamaze kwicwa barashwe nyuma y’aho uwari Minisitiri w’Umurimo Col (rtd) Charles Engola arasiwe n’uwari umurinzi we tariki 2 Gicurasi 2023.