Andrew Mwenda ufatwa nk’umwe mu nshuti z’akadasohoka za Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko uyu mugabo adashobora guhangana na se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda nk’uko benshi bamaze igihe babitekereza.
Andrew Mwenda usanzwe ari n’Umuvugizi w’Ihuriro rya Politike ryatangijwe na Gen Muhoozi rizwi nka MK Movement yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na NBS TV mu mpera z’iki cyumweru.
Mwenda yavuze ko kugira ngo Muhoozi abe yakwiyamamariza kuyobora Uganda asabwa ibintu bitandukanye birimo no kuva mu gisirikare ariko yemeza ko ari umwanzuro uzafatwa na Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda
Ati “Biramutse bigenze uko benshi babitekereza Museveni akajya mu baziyamamaza, Muhoozi ntabwo ashobora guhangana nawe. Buri muntu wese uzi Muhoozi akamenya n’umubano afitanye na se azi ibi bintu.”
Mu Ukwakira 2022, Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter yatangaje ko yifuza kuba Perezida wa Uganda nk’uburyo bwamufasha kwitura nyina ibyiza yamugejejeho.
Iyi mvugo y’uko Muhoozi ashaka kuba Perezida wa Uganda yakomeje kuyigaragaza no muri uyu mwaka wa 2023 nubwo rimwe na rimwe yasubiraga inyuma ubu butumwa yanditse kuri Twitter akabusiba. Aha niho benshi bahereye bemeza ko uyu mugabo ashobora kuzahangana na se mu matora azaba mu 2026.