Mumahanga

Uganda:Ministiri yishwe arashwe nuwamurindaga

Engola wahoze ari umusirikari wa Uganda, akaba yari afite ipeti rya Koloneli, yishwe nyuma y’amasaha makeya avuye mu birori by’umunsi mukuru w’umurimo.

Nyuma yo kurasa uwo yari ashinzwe kurinda, uwo murinzi na we yahise yirasa agwa aho mu rugo kwa Nyakwigendera Minisitiri w’Umurimo.

Umuvugizi wa Polisi mu Murwa mukuru wa Uganda, Kampala witwa Luke Owoyesigire, aganira n’ikinyamakuru Daily Monitor cy’aho muri Uganga, yemeje ko ubwo bwicanyi bwabayeho, mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wa Uganda, Anita Amog, na we yemeje amakuru y’urupfu rwa Minisitiri w’Umurimo, ubwo yari ayoboye inama n’Abadepite mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati “Nakiriye inkuru y’akababaro y’uko Nyakubahwa Engola yarashwe n’uwari ushinzwe kumurindira umutekano, roho ye iruhukire mu mahoro. Ubwo ryari igeno ry’Imana ntacyo twabihinduraho”.

Ahabereye ubwo bwicanyi, hahise hashyirwa abashinzwe kuhacunga kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button