Imiryango Mpuzamahanga Nterankunga mu buvuzi irimo Global Fund, PEPFAR na UNAIDS yaburiye Uganda ko ikwiriye kwitegura ubwinshi bw’abarwayi ba Virusi itera SIDA nyuma yo gusinya itegeko rihana ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatangaje ko Perezida Yoweri Museveni yasinye itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina.
Muri iri tegeko rishya, uzajya afatirwa muri ibyo byaha azajya ahanishwa igifungo kigera ku myaka 20 ndetse no kuba yakwicwa mu gihe ibyo byaha byakoranywe ubugome.
Iri tegeko ryashyize Uganda mu mazi abira kuko ibihugu bitandukanye by’i Burayi na Amerika ndetse n’imiryango nterankunga byatangiye kuburira icyo gihugu, ndetse Amerika yo iherutse gutangaza ko ishobora gufatira Uganda ibihano.
Global Fund ni umuryango usanzwe ukorera mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, ugamije kurwanya virusi itera SIDA, igituntu na malaria. UNAIDS yo ni ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA mu gihe PEPFAR ari gahunda ya Perezida wa Amerika igamije kurwanya SIDA.
Iyo miryango itatu kuri uyu wa Mbere yashyize hanze itangazo rihuriweho, ivuga ko inzira Uganda yafashe yo gukumira abaryamana bahuje ibitsina izatuma umubare w’abarwara SIDA biyongera.
Bati “Itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina rizabangamira gahunda z’inyigisho zatangwaga ku buzima bw’imyororokere ndetse n’izigamije kugera ku babana na virusi itera SIDA. Akato n’ivangura rishingiye kuri iryo tegeko byamaze gutuma abaganaga izo serivisi bagabanyuka kandi icyizere no kudahabwa akato ni ingenzi mu buvuzi.”
Iyi miryango yakomeje igira iti “Abaryamana n’abo bahuje ibitsina muri Uganda bakomeje kugira ubwoba bw’umutekano wabo, abenshi bahagaritse kujya gusaba serivisi z’ubuvuzi ngo batagirirwa nabi cyangwa bagahanwa.”
Perezide Museveni aherutse kuvuga ko hari imiryango yamuhaye integuza ko naramuka asinye iryo tegeko, izamwima amafaranga yajyaga atangwa mu gufasha abafite virusi itera SIDA.
Ati “Kimwe mu byo bari gukangisha ni ukwica abaturage bacu miliyoni 1,2 bafashwaga na Pepfar mu kubagurira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, kugira ngo bapfe. Iki ni ikintu cyoroshye tuzahangana nacyo ariko ibyo byonnyi byo ntibyabishobora. Uramutse utinya kwitanga, ntabwo wabasha kurwana. U Burayi bwararangiye, natwe barashaka ko turangira.”
Mu 2014 nabwo muri Uganda hatowe itegeko nk’iri ariko riza guteshwa agaciro n’urukiko nyuma yo kuvuga ko rihabanye n’Itegeko Nshinga. Icyo gihe nabwo ibihugu bya Amerika n’u Burayi byari byamaze gutangaza ko bigiye guhagarika inkunga byageneraga Uganda.
Kuri iyi nshuro nabwo biravugwa ko hari imiryango yiyemeje gutanga ikirego mu nkiko, igasaba ko iryo tegeko riteshwa agaciro.
Bivugwa kandi ko hari ibicuruzwa bimwe na bimwe bya Uganda byajyaga byoroherezwa kugera ku masoko y’i Burayi, bizabuzwa kugerayo.